Ku myaka 93 irengaho amezi atanu, Papa Benedict akomeje guca uduhigo twabayeho gake cyangwa tutigeze tubaho. Uyu mukambwe wahoze ari umushumba wa Kiriziya Gatorika kuri uyu wa gatanu ubwo yuzuzaga imyaka 93 n’amaze 5 yaciye agahigo ko kuba Papa wa mbere wabayeho mu mateka ya Kiriziya.
Papa Benedict XVI
wahoze ari umushumba wa Kiriziya Gatorika kuva mu mwaka wa 2005-2013 kugeza
ubwo yeguraga kuri iyi mirimo magimgo aya ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Uyu
mukambwe w’imyaka 93 akomeje guca uduhigo. Ubwo yeguraga mu mwaka wa 2013, iki
gikorwa cyo kuva ku bushumba bwa Kiriziya nticyaherukaga kuva mu myaka 700
yabanje. Ubusanzwe hamenyerewe ko Umwepiskopi wa Roma; ari we Papa akenshi
yegura ku mirimo ye iyo ashizemo umwuka.
Uyu mu Papa, Benedict
XVI yavutse mu mwaka wa 1927 avukira mu gihugu cy’Ubudage. Amazina ababyeyi be bamwise
ni Josef Ratzinger. Uyu
mukambwe magingo aya nubwo adafite inkoni y’ubushumba bwa Kiriziya,
aracyubashywe yewe bwamwe bamwita nyirubutungane nk’ukiri ku mirimo yo kuyobora
Kiriziya.
Mbere y’iminsi mike ishize, uwari ufite agahigo ko kuba umupapa waramye ku isi ni Papa Leo XIII wamaze imyaka 93 n’amezi 4. Papa Leo XIII yatabarutse mu mwaka wa 1907 afite imyaka 93 n’amezi 4 n’iminsi 3. Uyu mupapa uzwi cyane mu buhanga bwo kumenya Imana(Theology); yamaze imyaka igera kuri 25 yigisha iri somo mu za kaminuza mu Budage mbere yo kugirwa Arikepiskopi wa Munich. Mu mwaka wa 2005 yatorewe kuba umushumba wa Kiriziya wa 265.
TANGA IGITECYEREZO