RFL
Kigali

USA: Pentagon mu mushinga wo gukora indege ya Perezida igenda ku muvuduko wikubye kabiri uw’ijwi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:4/09/2020 10:37
0

Urwego rw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangije umushinga wo gukora indege ya Perezida izaba igenda ku muvuduko udasanzwe (Supersonic Air Force One) izaba ishobora gukora urugendo ruzunguruka isi yose mu munsi umwe gusa.Pentagon icyicaro gikuru cy’igisikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu rwego rushinzwe igisirikare cyirwanira mu kirere (Air Force) batangaje ko batangije umushinga wo gukora indege ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izaba ifite ubushobozi bwo gutwara umukuru w’igihugu ku isi yose mu munsi umwe gusa kandi ku muvuduko udasanzwe.

Urwego rw’igisikare cyirwanira mu kirere (US Air Force) rwatangaje ko rwamaze gutangira umushinga wo kubaka iyi ndege aho ku bufatanye na kampani ikora ibijyanye n’indege ya Exosonic hamaze gutangwa agera kuri Miliyoni imwe y’amadorali $1M, azakoreshwa mu gihe cy’amezi 24 mu gukora iyi ndege.

Iyi ndege izakorwa izaba ifite ibyicaro 70 ikazaba ifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko ugera kuri metero igihumbi magana atatu na mirongo inani mu isaha (1380mph) aho indege yari isanzwe ikoreshwa mu gutwara Perezida (Air Force One) yagendaga ku muvuduko ugera kuri metero magana atandatu na mirongo ine mu isaha (640 mph).

Supersonic

Iyi ndege izaba ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko ungana na 1380mph

Uyu muvuduko uzaba wikubye kabiri umuvuduko usanzwe indege igendaho ndetse n’inshuro ebyiri umuvuduko w’ijwi. Ibindi byatangajwe ku rubuga rw’iyi kampani nuko iyi ndege nubwo izaba igenda kuri uyu muvuduko, nta rukasu izaba ifite. Ibindi bizitabwaho mu ikorwa ry’iyi ndege harimo imbaraga izakoresha, uburemere, uburebure, uburyo by’itumanaho ndetse n’imbere aho abagenzi bazicara.

Nk'uko byatangajwe n’umuvugizi w’urwego rw’igisirikare cya Amerika cyirwanira mu kirere (US Air Force) Darly Mayer yavuze ko igeragezwa rya mbere ry’iyi ndege nshya izajya itwara umukuru w’igihugu rizakorwa mu mwaka 2025.

Mu kwezi dusoje US Air Force baherutse kugirana amasezerano na kampani ya Hermes yo gukora indege izajya itwara abayobozi bakuru muri leta. Iyi nayo izaba igendera ku muvuduko wikubye gatanu uw’ijwi (Mach 5) ni ukuvuga hafi 3000mph.

Ubu bwoko bushya bw’indege si ubwa mbere bugiye gukorwa dore ko no mezi macye ashize Kampani y’Abongereza ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Virgin Galactic) ku bufatanye n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure batangaje ko hagiye gukorwa indege yo muri ubu bwoko (Supersonic Jet) izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 19 ikagenda ku muvuduko wikubye gatatu uw’ijwi.

Air force pne

Air Force One indege itwara Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Air Force One yo mu bwoko bwa Boeing 747-200B, indege itwara Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika ni imwe mu ndege zigendera ku muvuduko munini cyane aho ishobora kugenda ku muvudo ugera 640mph, uyu muvuduko ukaba ujya gusatira uw’ijwi. Magingo aya hari indege 2 za Air Force One zikoreshwa mu gutwara umukuru w’igihugu zikaba zaraguzwe ku butegetsi bwa Perezida Ronald Reagan, zitangira gukoreshwa ubwo Perezida George H.W. Bush yari Perezida.

Src: Military.com & Tech Time times


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND