RFL
Kigali

USA: Mark Zuckerberg n’umugore we batanze akayabo ka Miliyoni 300 z'Amadorali mu gushyigikira amatora ya Perezida

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/09/2020 12:57
0


Mu buryo bwo gushyigikira amatora ya Perezida azaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark Zuckerberg na Chan Priscilla batanze miliyoni magana atatu z'amadorali ya Amerika azakoreshwa hubakwa ibikorwa remezo bizifashishwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika.



Micker Zuckerberg n’umugore we Priscilla Chan kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2020 bagaragaje umushinga wabo wo gushyigikira amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bubaka ibikorwa remezo bizafasha abaturage gutora neza ndetse no kurinda amakuru azavamo.


Ikigo ‘The Center and Civic Life’ kizahabwa miliyoni zigera kuri magana abiri na mirongo itanu z'amadorali kizakoresha mu guhugura abazakoreshwa mu matora, kubaka inzego zishinzwe amatora ndetse no kugura ibikoresho bimwe na bimwe bizifashishwa muri ayo matora y’umukuru w’igihugu. 

The Center For Civic Innovation and Research bo bazahabwa miliyoni z'amadorari mirongo itanu azaba asigaye azakoreshwa mu kurinda umutekano w’amakuru n’ibikoresho by’amatora. Mark Zuckerberg yavuze ko kubera iki cyorezo cya Covid-19, hari kurebwa uko abantu bazatora bagomba kuba bafite umutekano uhagije ndetse n’amajwi yabo akabarwa aho kwirengagizwa cyangwa agahishwa. 

Yakomeje agira ati ”Leta nyinshi ntabushobozi buhagije zifite ku buryo inzego z’ubuyobozi ndetse n’ibindi bikorwa byazagenda neza, ubwo rero twizeye ko iyi nkunga izafasha mu gihugu hose bakitegura binyuze mu bikorwa remezo bigomba kubakwa , amahugurwa agomba guhabwa abashinzwe amatora ndetse n’umutekano kuburyo uzatora wese azaba afite umutekano ndetse n’ijwi rye rigakurikiranwa”.

Facebook yashyizeho uburyo bwo gukurikirana amakuru yose ajyanye n’amatora nk’uko byatangajwe n’ikinayamakuru The New York Times Report cyagaragaje ko Mark Zuckerberg yahuye n’ubuyobozi  bwa Facebook mu rwego rwo kuzaburizamo inyungu za Politike muri aya matora ndetse no kuba hagira amakuru abura ajyanye n’ibizavamo. Ibi byaje nyuma y’amakuru Donald Trump yashyize ku mbuga ze Facebook na Twitter agafatwa nk’ibihuha.

Source: Businessinsider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND