RFL
Kigali

Rihanna mu ntambara ikomeye yo kongera kwigarurira umutima wa Chris Brown: Yimazeyo abwira Oprah ukuri kose

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/09/2020 11:33
0


Rihanna aracyakunda umuhanzi akaba icyamamare cyamukunze cyane mu buzima kugeza n'aho amuteye ubwoba akamubuza abandi basore. Chris Brown ngo ntiyigeze ava mu mutima wa Rihanna nk’uko yabyeruriye Oprah akamubwira ko urukundo rwe na Chris Brown isaha n’isaha rwavugwa na cyane ko kugeza ubu ngo batagisigana.



Rihanna yabwiye Oprah ko we na Chris Brown bameranye neza cyane ndetse bari gushaka uko bakwiyunga bagasubirana kandi ngo kugeza ubu bahora hamwe cyane. Avuga ko bakundana kandi iteka bazahora bakundana nubwo mu mvugo we yasaga n'ushidikanya. Ati “Twarongeye turiyubaka, twubatse ubushuti bwacu ndetse n’icyizere cyacu ubwacu! Ntabwo ari ibintu tuzahindura ndetse nta n'ubwo ari ibintu tuzareka niba mwarigeze gukundana ho”.

Muri  2011 Rihanna yongeye gukurikira Chris Brown kuri Twitter nyuma yo kumureka, bidaciye kabiri bagaragara bari kumwe mu birori bitandukanye muri St. Tropez ahabera ibitaramo by’inshuti zikundana cyane. Rihanna yaravuze ati “ Igifu cyanjye kirahaga iyo mbonye Chris Brown kuko ndamukunda cyane’.


Chris Brown na Rihanna mu 2013 bari bameranye neza cyane

Chris Brown yongeye kugaragara muri 2017 asa n'ushaka kugarura umubano wabo wasaga n'uwazimiye. Kugeza ubu Rihanna niwe uri kugaragaza umuhate cyane mu kugarura urukundo rwe kuri Chris Brown byanagaragariye mu magambo yavuze aho yagize ati;

“Chris Brown ndamukunda by’ukuri, rero icyiza kuri njye ni uko ari mu mahoro. Njye ntabwo ntuje mu gihe nawe yaba atishimye cyangwa bigaragara ko ari wenyine”. Oprah wabwirwaga aya magambo yabajije Rihanna niba hari amahirwe agaragaza ko bashobora kongera gusubirana akamwigarurira.

Rihanna asa n'uwisanzuye cyane yagize ati” Ubu ntam ukunzi afite ari kwikunda we ubwe kandi njye ndaho nta mukunzi ngira ndimo gukomeza kubaka umubano wacu hagati yanjye nawe ndigusanura ibyangiritse. Turakomeza kubikoraho gahoro gahoro kugeza bikunze n'ubwo bitoroshye”.


Ngo iyo Rihanna abonye uyu musore ahita ahaga

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND