RFL
Kigali

Jimmy Ndayizeye uheruka kwegukana shampiyona y’u Burundi, ku muryango winjira muri Mukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/09/2020 16:34
0


Nyuma y’amasaha macye umunya-Espagne watozaga ikipe ya Mukura Victory Sports, Tony Hernandez, asezeye, biravugwa ko umurundi utoza ikipe ya Le Messager Ngozi, Jimmy Ndayizeye, ageze kure aganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo amusimbure.



Jimmy Ndayizeye wahesheje igikombe cya shampiyona y’u Burundi ikipe ya Le Messager Ngozi mu mwaka w’imikino wa 2019/20, ni we uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Hernandez muri Mukura.

Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri 2020, nibwo Tony Hernandez yandikiye ubuyobozi bwa Mukura abumenyesha ko atazagaruka gutoza iyi kipe kubera ibibazo bya Coronavirus ndetse akaba anashaka kuba hafi y’umuryango we.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko bamwe mu bayobozi ba Mukura bamaze iminsi mu biganiro n’uyu mutoza watoje Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, akayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, kugira ngo aze mu karere ka Huye muri Mukura.

Ntacyo ubuyobozi bwa Mukura bushaka kuvuga kubijyanye n’umutoza ugomba gusimbura Hernandez, kuko bavuga ko bizabasaba kubanza kwitonda bagahitamo ubereye iyi kipe kandi uzabageza ku ntego bafite mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Mu batoza bavugwa ko bashobora kwinjira muri Mukura harimo abarundi babiri aribo Jimmy Ndayizeye na Kaze Cedrick wavugwaga muri Yanga Africans mu minsi ishize ariko bikaza kwanga.

Jimmy Ndayizeye watozaga Le Messager Ngozi ashobora kuba umutoza wa Mukura

Jimmy yatoje ikipe ya Espoir igera kure mu gikombe cy'Amahoro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND