RFL
Kigali

Khadjou Sambe Umunya-Senegal wa mbere w’umukobwa w’umunyamwuga mu mukino wo kugendera ku mazi (Surfing)

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/09/2020 12:00
0


Khadjou Sambe umunyasenegal wa mbere w’umukobwa akaba umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wo kugendera hejuru y’amazi uzwi nka Surfing mu cyongereza, ahanini imyitozo ye ayikorera hafi y’urugo rwe mu karere ka Ngor mu Burengerazuba bw’umugabane wa Africa.



Khadjou umukobwa w’imyaka 25 agira ati ”Nahoraga mbona abantu bakina uyu mukino wo kugendera hejuru y’amazi gusa nkahora nibaza nti: ’Ariko se kuki nta bakobwa bakina uyu mukino?” Naratekereje nti: ”Kuki ntakina uyu mukino, ngahagararira igihugu cyanjye, ngahagararira Africa, ngahagararira Senegal nk’umukobwa w’umwirabura?”.

Akomeza agira ati: "Uko mbyutse buri gitondo ndibwira nti: Khadjou, ufite icyo ukora, ufite icyo uhagarariye ku Isi, ugomba kurasa ku ntego ntucike intege. Ibyo abantu bavuga ntukabyiteho, wowe jya mbere kugira ngo buri wese yumve ko nawe yashobora gukina uyu mukino".

Uyu mukino wo kugendera ku mazi uzwi nka Surfing, urashishikariza urubyiruko gusa n’abirengagiza imigenzo na kirazira z’umuco ahubwo bakareba icy’ingenzi.

Khadjou Sambe n'abanyeshuri be

Khadjou Sambe kuri ubu afite ikipe atoza y’abatangizi muri uyu mukino yise BGS (Black Girls Surf). Iyi kipe twagereranya n’ishuri ryigisha abagore n’abakobwa bifuza guhatana mu marushanwa y’ababigize umwuga kugendera hejuru y’amazi.

Sambe ashishikariza abanyeshuri be guteza imbere imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge mu rwego rwo guhindura imyumvire ya sosiyete yumva ko umukobwa ndetse n’umugore bakwiye gushyingirwa bakiri bato, bakaba abo kuguma mu rugo, bagateka, bagakora amasuku n’ibindi…

Sambe avuga ko buri gihe agira abanyeshuri be inama yo kutumva ibyo abandi babavugaho ko bagomba kubima amatwi. Mu busanzwe Sambe ni uwo mu bwoko bw’aba Lebou, ubu ni ubwoko busanzwe butuye ku Nyanja. Akaba yarakuriye mu murwa mukuru wa Dakar. Sambe ntiyigeze abona umugore cyangwa umukobwa w’umwirabura ukina uyu mukino wo kugendera ku mazi (surfing) ngo abe yazenguruka inyanja ya Atlantic.


Mu buto bwe ababyeyi be ntibamwemereraga ko yakina uyu mukino, ibi babimwangiye mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice bavuga ko byaba ari igisebo ku muryango. Sambe agira ati: "Gusa icyemezo cyanjye cyari gikomeye bihagije kugira ngo bahindure imitekerereze yabo".

Sambe watangiye uyu mukino ku myaka 14, mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko bwa mbere agitangira uyu mukino atigeze agira ubwoba ahubwo yari yishimiye cyane kujya mu mazi.

Yagize ati: ”Byasaga n’ibigoye ngitangira kuko ni njye mukobwa wenyine wari uje muri uyu mukino hano, n’abantu banyibazagaho cyane bati: nk’uyu arakora iki aha? Uyu mukino ko ari uw’abahungu', gusa mu by’ukuri ibi ntibyari bikwiye kuko hari n’abaje bakanyongerera imbaraga zo gukomeza bambwira kutita kubyo abantu bavuga".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND