RFL
Kigali

Messi arifuzwa muri Argentine! Abafana bakoze akarasisi i Rosario bamusaba kugaruka mu ikipe yo mu bwana bwe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/08/2020 10:25
0


Abafana b’ikipe ya Newell's Old Boys yo muri Argentine bazengurutse umujyi wa Rosario bafite ibyapa, imipira ingofero ndetse banavuga amagambo asaba rutahizamu Lionel Messi kugaruka mu ikipe yazamukiyemo kuko bamukunda kandi bamukeneye.



Kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2020, abafana b’ikipe ya Club Atlético Newell's Old Boys biraye mu mihanda y’umujyi wa Rosario iyi kipe iherereyemo bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati "Your dream, our desire".

Mu ndirimbo bagendaga baririmba basabaga Lionel Messi kugaruka mu ikipe yo mu bwana bwe kuko bamaze imyaka myinshi bamutegereje kandi ko bamukunda cyane.

Lionel Messi yazamukiye mu ikipe ya Newell's Old Boys y’abakiri bato, aza kuhava mu 2001 ubwo yerekezaga muri Espagne agiye kwivuza ahita yinjira muri FC Barcelona, aho yakoreye amateka akomeye muri ruhago yigaragariza Isi yose, yegukana umupira wa zahabu Ballon d’Or inshuro esheshatu ndetse n’ibihembo bitandukanye bitabarika.

Nyuma y’igihe kirekire yari amaze i Catalonia, Ku myaka 33 y’amavuko, Messi yamenyesheje ubuyobozi bwa FC Barcelona ko agiye gusohoka muri iyi kipe nyuma yo kumara umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe itwaye.

Nubwo bigaragara ko Manchester City yo mu Bwongereza ifite amahirwe menshi yo gusinyisha Messi, ikipe ya Newell's Old Boys uyu rutahizamu yazamukiyemo iracyafite icyize cyo kumwegukana, dore ko byanatumye birara mu mihanda ya Rosario kugira ngo bagaragaze ikibari ku mutima.

Nyuma y’akarasisi kabereye ku mbuga nkoranyambaga, Abafana ba Newell's Old Boys, bakoraniye mu mujyi wa Rosario bambaye amabara y’umutuku n’umukara biriho ifoto ya Messi, bazenguruka umujyi wose baririmba indirimbo zimusaba kugaruka mu ikipe yarerewemo.

Visi Perezida w’ ikipe ya Newell's Old Boys yatangaje ko imiryango ifunguye ndetse biteguye kwakirana yombi Lionel Messi.

Yagize ati "Ntekereza ko bishoboka cyane, igisigaye ni ku ruhande rwe ndetse n’umuryango we gufata icyemezo ".

"Nk’ubuyobozi bw’ikipe twiteguye kumufasha buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo tumufashe gufata umwanzuro, igihe Maradona yazaga muri Newell's nta muntu n’umwe watekerezaga ko byabaho, yari ageze ku myaka 33 nk’iyo Messi afite magingo aya, nizeye ko n’ubundi bishobora kuba kuri Messi".

" Ntabwo dukwiye kwihutisha ibintu kuko iki ni ikibazo cyihariye, icyo twe dutekereza ni ukubona abakinnyi beza ku Isi Bambara umwambaro w’ikipe yacu, kandi igihe kizababwira, dutegereze twihanganye".

Ikipe ya Newell's Old Boys ikina mu cyiciro cya mbere muri Argentine, ikaba yarazamuye impano z’abakinnyi bakomeye ku Isi barimo Lionel Messi, Gabriel Batistuta, Éver Banega, Walter Samuel, Américo Gallego, Jorge Valdano, Gabriel Heinze, Roberto Sensini, Mauricio Pochettino, Maxi Rodríguez ndetse na Diego Maradona.

Abafana ba Newell's bazengurutse umujyi wa Rosario basaba Messi kugaruka muri iyi kipe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND