RFL
Kigali

Portland: Harateganywa kurekurwa imfungwa 400 nk’ingamba yo kwirinda Covid-19 muri Oregon

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:27/08/2020 16:20
0


Guverineri wa Oregon, Kate Brown yatangaje ko atekereza kugabanya ibihano ku mfungwa zigera kuri 400 ziri muri gereza za Leta mu rwego rwo gukumira Corona virus.



Iki cyemezo kizakurikizwa mu gihe aba polisi bo mu mujyi munini wa Leta, Portland, bazaba babashije guhagarika imvururu n’imyigaragambyo isa n'aho yaba amezi atatu yikurikiranye, haba mu mujyi mukuru ndetse no mu yindi mijyi.

Nk’uko tubikesha OregonLive.com, kugira ngo imfungwa zirekurwe hakiri kare hazaba harimo abari mu mezi abiri ya nyuma y’igifungo cyabo hamwe n’abandi bagororwa bagera kuri 12 bigaragara ko bafite intege nke bakaba bagirwaho ingaruka na corona virus igihe bayandura.

Mu ibaruwa Brown yandikiye Colette Peters (umuyobozi ushinzwe gahunda muri gereza ya Leta) yagize ati: “Dukurikije ibyo tuzi ubu, ku bijyanye n’iki cyorezo ndetse no gukwirakwira hose mu baturage bacu, hakenewe kurebwa uburyo hari abagororwa barekurwa ariko, hakarebwa abagira ibibazo cyane baramutse banduye Covid-19 kubera ko basanganywe ibindi bibazo by’ubuzima”.

Brown akomeza avuga ko imfungwa zo zavuze ko kubarekura bisa no gufata icyemezo gihutiyeho ku buzima bw’abaturage. Raporo dukesha Fox News igaragaza ko Brown yamaze kugabanyiriza ibihano abagororwa 57.

Nk’uko Brown yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Ministre w’ububanyi n’amahanga, agira ati: ”Abagororwa bateganya kurekurwa bagomba kuba byibuze bamaze amezi 12 bagaragaza imyitwarire myiza kandi bakaba batarigeze gufungwa bazira gukora ibyaha byibasira abandi bantu”.

Brown wabaye Guverineri wa Oregon kuva muri Gashyantare 2015, yasabye ko urutonde rw’amazina y’abagororwa bujuje ibisabwa kugira ngo babe barekurwa rwashyikirizwa ibiro bye bitarenze tariki ya 18 Nzeri 2020.

Ibi ni nyuma y’uko muri Oregon abagororwa bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Covid-19, bagera kuri 3 mu bantu 634 bemejwe. OregonLive.com yatangaje ko abagororwa barenga 500 bamaze gukira Covid-19 naho abashinzwe amagereza bagera ku 177 banduye coronavirus.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND