Arnold Spielberg w’imyaka 103, yapfuye ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, aguye mu mujyi wa Los Angeles. Uyu mukambwe akaba yaramamaye cyane mu guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Spielberg yavutse tariki 6
Gashyantare umwaka w’i 1917. Yabonye impamyabumenyi ya enjeniyeri mu
by’amashanyarazi. Mbere yo kuyibona yabanje kuba umuyobozi wa radio ushinzwe
itumanaho muri '490th Bomb
Squadron' mu ntambara ya kabiri y’isi.
Yabaye kandi umuhanga mu gukora mudasobwa aho yafashaga mu gukora mudasobwa ya GE-225, iyi ikaba ariyo yatumye habaho mudasobwa bwite umuntu ashobora gutunga ku giti cye.
Mu mwaka wa 2012, Arnold yahawe
igihembo na USC Shoah Foundation Institute kuko yari yarakoze uburyo
bwakoreshwaga mu kubika ubuhamya bw’abantu ibihumbi barokotse itsembabwoko. Iyi
Shoah Foundation ikaba yarashinzwe na Steven Spielberg umuhungu wa Arnold
Spielberg.
Arnold akaba apfuye asize abana 4, abuzukuru 11 n’abuzukuruza 8. Steven Spielberg w’imyaka 73 akaba umuhungu wa Arnold Spielberg, yatangaje ko aterwa ishema n’umubyeyi we, aho yagize ati: ”Iyo mbonye PlayStation, iyo ndebye kuri telephone ngendanwa, kuva kuri calculatrice ntoya kugera kuri iPad, ndeba papa nkavuga nti 'Data, n’itsinda ry’abanyabwenge ni bo bakoze ibi'”.
Steven na bashiki be
batatu, Anne, Nancy na Sue mu magambo yabo, bavuze ko se yabigishije; gukunda
ubushakashatsi, kwagura ibitekerezo byabo no gufata umwanya wo gutekereza
uburyo bwo kuzamuka cyangwa se gutera imbere cyane.
Steven avuga ko kandi se
yamufashije cyane kugira ngo filime ya mbere yigeze gukora afite imyaka 17
yiswe 'Firelight' ibashe kwerekanwa mu nzu yerekanaga ama filime, aha hari mu
mwaka w’i 1964. Akomeza avuga ko ibyabaye kuri se mu ntambara ya kabiri y’isi
byamuteye kuyobora 'Saving Private Ryan'.
Arnold Spielberg se wa Steven Spielberg, yitabye Imana ku myaka 103
Src:Fox News.
TANGA IGITECYEREZO