RFL
Kigali

Mushambokazi witegura kurushinga na Seif wa APR FC yakorewe ibirori bya Bridal Shower - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/08/2020 16:10
0


Mushambokazi Belyse witegura ubukwe na Niyonzima Olivier Seif ukinira ikipe ya APR FC, yakorewe ibirori bibanziriza ubukwe bizwi nka “Bridal Shower”. Ibi birori byabaye ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, bikaba ari ibirori bitegura umwali ugiye kurushinga, binamwigisha uko azitwara mu rugo rushya.



Tariki ya 08 Werurwe 2020, nibwo Niyonzima Olivier Seif yateye ivi asaba Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, undi nawe ahita abimwemerera atazuyaje. Nyuma yo gutera ivi akanambika impeta Belyse, Sefu yatangaje ko icyo akundira uyu mukobwa ari uko amwubaha kandi akaba afite itandukaniro n’abandi bakobwa bari ku Isi, kuko amukunda cyane.

Ku wa mbere tariki 03 Kanama 2020, nibwo Seif na Belyse bashyize hanze ubutumire bugaragaza umunsi nyiriza w’ubukwe bwabo. Ubu butumire bwagaragaje ko ubukwe bwaba bombi bugomba kuba tariki ya 06 Nzeri 2020.

Seif yakundanye na Mushambokazi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we ndetse banabyaranye umwana umwe w’umuhungu, Nishimwe Donatha.

Sefu yazamukiye mu Isonga, ahava muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka ine, atwarana na yo ibikombe bibiri bya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/17 na 2018/19, na kimwe cy’Amahoro mu 2016, yatwaye kandi ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund mu 2017 na 2018, bagerana muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Mu mwaka wa 2019 Sefu yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri mukeba APR FC, mu mwaka umwe amaze kuyikinira, yayifashije kwegukana igikombe cy’Ubutwari 2020 na Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.

Mushambokazi witegura kubana na Seif yakorewe ibirori bya Bridal shower

Byari ibirori biteguye neza

Seif na Mushambokazi bamaze igihe bakundana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND