RFL
Kigali

Irakoze Nicole wigisha umuziki yakoze mu nganzo akora indirimbo “Yezu yaje kubana natwe” iri mu njyana ya Classic-VIDEO

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:25/08/2020 9:19
0


Nicole Irakoze wigisha umuziki ku bigo by’i Kigali birimo nka Montessori Dove iri Kimihurura, Discovery iri ku Gisozi na Rwanda Rocks iri Kacyiru, yashyize hanze indirimbo nshya “Yezu yaje kubana natwe” igaruka ku ngabire abantu bafite kuri Yezu Kiristu ndetse ikanagaruka ku nyungu zo kumuhabwa muri Ukarisitiya.



Uyu muhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ziri mu njyana ya Classic benshi bakunze cyangwa bazi nk’indirimbo zikoreshwa mu idini rya Gatolika, kuri iyi nshuro yaje yibutsa abantu ingabire bafite kuri Yezu Kirisitu binyuze mu Ukaristiya, akaba ari indirimbo yise ”Yezu yaje kubana natwe”.

Uyu murimbyi-kazi amaze gukora indirimbo zigera kuri 4 harimo n'iyi yasohoye. Nicole Irakoze aganira na InyaRwanda.com yavuze ko ibyo akora yabyize ndetse ko anabyigisha dore ko afite impamyabumenyi yakuye muri 'Africa Institute of Music' (AIM) hakiyongeraho n'indi yakuye muri 'Associated Board of Royal School of Music.'


Ubusanzwe Nicole Irakoze aririmba muri korali ebyiri ari zo Choeur international na Ijwi ry'Abamalayika. Indirimbo z'uyu muhanzikazi ni: Mana idukunda vyahebuje, Twaja Mana Yacu, Tuzoyaga Umakama na Yezu yaje kubana natwe. 

Mu kiganiro na InyaRwanda.com Nicole Irakoze yatangaje ko hari Album bakoze y'indirimbo za karahanyuze zikoreshwa cyane muri Kiliziya Gatolika i Burundi iyi Album yitwaga Tuzayaga Mukama. Ibikorwa bya Irakoze Nicole byose wabigeraho unyuze kuri YouTube channel ye yitwa Irakoze Nicole.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE 'YEZU YAJE KUBANA NATWE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND