RFL
Kigali

Imbamutima z'umunyarwanda George Lewis Igaba wahawe ikaze muri Arsenal FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/08/2020 12:30
0


Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gutangaza ko yasinyishije umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha w’imyaka 19 y’amavuko, ndetse akaba yahise anahabwa ikaze muri iyi kipe nawe yizeza abafana ibirori bikomeye mu kibuga.



Igaba Ishimwe Maniraguha w’imyaka 19 wavukiye i Kigali mu Rwanda, ariko akaba anafite ubwenegihugu bwa Norvege aho yakuriye nyuma yo kuva mu Rwanda, yari amaze igihe akiniraga ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvege.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Interineti, ikipe ya Arsenal yatangaje ko ihaye ikaze uyu musore w’imyaka 20, akaba agomba gukina mu ikipe ya Arsenal ya kabiri (abatarengeje imyaka 23). Uyu musore yatangarije uru rubuga ko yumva ari ibintu bidasanzwe kuba abashije gusinyira Arsenal.

Yagize ati “Oya, mu by’ukuri biragoye kubyiyumvisha, ni ibyo kwishimira muri aka kanya”. Abajijwe ku cyo abafana bamwitegaho, yagize ati “Imikinire yanjye irihuta, nkunda gucenga cyane, nkunda kwigaragaza mu kibuga, ku bw’ibyo rero banyitegeho ibirori”.

Umutoza Mikel Arteta yashimye cyane imikinire ya Maniraguha ahamya ko ari umwe mu bakinnyi yakubakiraho ubusatirizi bw’iyi kipe mu bihe biri imbere nyuma y’uko abakinnyi benshi b’iyi kipe barimo na rutahizamu Pierre-Emerick-Aubameyang bakomeje kwifuzwa n’amakipe menshi akomeye y’i Burayi.

Kuri ubu George Lewis yashyizwe mu ikipe ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 23 kugira ngo abe ariho anyura mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Arsenal FC. Ishimwe Maniraguha wavukiye i Kigali tariki ya 16 Kamena 2000, yari amaze imyaka ibiri muri Fram Larvik, akaba nta gitego yayitsindiye mu mikino ya shampiyona ya Norvege.

George Lewis Igaba amaze igihe akora igeragezwa muri Arsenal FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND