RFL
Kigali

Ukuri kwihishe inyuma y'umusaruro mubi uri muri Barcelona kugeza ku ntsinzwi ikomeye y'ibitego 8-2

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/08/2020 16:13
0


Imyaka irayinga itanu ikipe ya FC Barcelona ihagaze nabi ku ruhando mpuzamahanga, nubwo yanyuzagamo ikitwara neza imbere mu gihugu, uyu mwaka w’imikino wo byahumiye ku mirari ugaragaza ubushobozi bw’iyi kipe yabuze igikombe cya shampiyona, ikanasezererwa ku buryo bugayitse muri UEFA Champions League.



Mu mikino wa ¼ muri UEFA champions League 2019/20, FC Barcelona yagaragaje urwego ruri hasi irapfukama Bayern Munich iyinyura hejuru mu buryo bworoshye iyitsinda ibitego 8-2, mu mukino wabereye I Lisbon muri Portugal, watumye bimwe mu byari byihishe muri iyi kipe ziza gusandara.

Byose bijya gutangira muri uyu mwaka byahereye mu marushanwa y’imbere mu gihugu, aho iyi kipe itigeze itwara bimwe mu bikombe yari yaramenyereje abakunzi bayo birimo shampiyona n’igikombe cy’umwami.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru biganjemo abakunzi b’iyi kipe, basanga nihatagira impinduka zikorwa ngo ikipe ivugururwe, igiye guhinduka insina ngufi bitari ku mugabane w’I Burayi gusa ahubwo no muri Espagne.

Zimwe mu mpamvu zishobora kuba ziri gutera umusaruro mucye muri FC Barcelona muri iyi myaka:

IRINDIMUKA RY’IRERERO RYA LA MASIA

La Masia ni irerero ry’abakinnyi ba FC Barcelona, rikaba rifite amashami ku migabane itandukanye ndetse no muri Afurika, muri Senegal hari ishami ryayo.

La Masia yatangaga abakinnyi hafi ya bose bo muri FC Barcelona, kuko hari n’igihe abakinnyi bose 11 b’ikipe yabanje mu kibuga muri FC Barcelona nkuru bose babaga baravuye muri iri rerero.

Umusaruro wa La Masia wagaragariraga buri wese kuko abakinnyi bahavaga babaga bari ku rwego rwo hejuru bagafasha cyane FC Barcelona ndetse banayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye bikomeye I Burayi.

Gusa uko imyaka yagiye yicuma iyi kipe yagendaga iva kuri gakondo yayo, byumwihariko ku ngoma ya perezida w’iyi kipe Bartomeu, ibyo kurera abakinnyi bakiri bato muri La masia babivaho batangira gushoka isoko ry’abakinnyi kimwe n’andi makipe.

Ibi byasubije hasi FC Barcelona ku buryo bugaragara kugeza aho isigaye itsindwa ibitego 8-2 mu minota 90 y’umukino muri UEFA Champions League.

UBUYOBOZI BUJEGAJEGA BWA PEREZIDA JOSEP MARIA BARTOMEU

Kuva Bartomeu yatorerwa kuyobora ikipe ya FC Barcelona mu 2014 asimbuye Sandro Rosell, ntabwo ibyakurikiyeho byabaye byiza muri iyi kipe, kuko bivugwa ko aribwo yasenye irerero rya La Masia kuko nta bakinnyi bongeye kuhava baza gufasha FC Barcelona.

Bartomeu yahaye agaciro cyane kujya ku isoko, yirengagiza imbuto zatumye ikipe yegukana UEFA Champions League eshatu n’ibikombe bitagira ingano bikinirwa muri Espagne.

Ku buyobozi bwa Bartomeu hagiye havugwa kutumvikana ndetse no kudahuza ku myanzuro ireba ejo hazaza h’ikipe ndetse n’itegurwa ry’abakinnyi bazifashishwa muri FC Barcelona yejo.

Havuzwe kandi ko uyu muyobozi bimugora gufata imyanzuro nyayo bigatuma ikipe yose ihazaharira.

ABAKINNYI BAKUZE BATAGITANGA UMUSARURO UKENEWE

60% by’abakinnyi bose ba FC Barcelona bari hejuru y’imyaka 27, abakinnyi basanzwe bayifasha kandi bakunze kubanza mu kibuga bari mu myaka 30, ntabwo bagifite imbaraga zo gutanga no guhatana iminota 90 yose y’umukino.

Ibi bikoma mu nkokora cyane iyi kipe kuko usanga mu minota bakenewemo n’ikipe baba bamaze kunanirwa kandi bari gukina n’amakipe ifite abakinnyi bakiri bato.

Iyo byageze mu minota 70, FC Barcelona ushobora kuyitsinda ibitego byinshi wayokejeho igitutu.

MESSI NTIYISHIMYE MURI FC BARCELONA

Muri iyi minsi ntabwo rutahizamu ukomoka muri Argentina akaba na kapiteni w’iyi kipe, Lionel Messi yishimye kubera umusaruro mubi w’iyi kipe.

Bivugwa ko Messi ngo yegereye Perezida w’iyi kipe Bartomeu amusaba kwirukana umutoza Setien, ariko Bartomeu amusubiza ko atamwirukana ahubwo icyemezo gishobora kuzafatwa bijyanye nuko azitwara muri UEFA Champions League.

Ibi byatumye Messi ufatwa nk’ikigirwamana muri FC Barcelona ababara ndetse n’urwego rw’imikinire rwe rusubira hasi.

UBUSHOBOZI BW’UMUTOZA QUIQUE SETIEN BURAGERERWA KU MASHYI

Nyuma yuko FC Barcelona itandukanye na Erneston valvelde agasimburwa na Quique Setien wari uvuye mu ikipe nto, benshi batangiye kugira amakenga ku musaruro we muri iyi kipe imenyereye guhatanira ibikombe ku mugabane w’I Burayi ndetse no mu gihugu imbere.

Ku mwaka we wa mbere, Setien nta gikombe na kimwe yahaye iyi kipe, ahubwo akoze ibara ritazibagirana mu mateka yayo, anyagirwa ibitego 8-2 muri UEFA Champions League, ibintu bitaherukaga kubaho.

Uyu mutoza yavuzwe cyane kudahuza n’abakinnyi bakuze muri iyi kipe barimo na kapiteni Lionel Messi.

IGIKWIYE GUKORWA NGO IYI KIPE ISUBIRANE IGITINYIRO

FC Barcelona yabayeho atari ikipe itunzwe no kujya ku isoko ry’abakinnyi, ahubwo wasangaga igaburira amakipe atandukanye i Burayi.

Hakenewe impinduka mu bakinnyi, ikipe ikagura byibura abakinnyi nka 6 bakiri bato bashobora gufasha iyi kipe ku ruhando mpuzamahanga bagafatanya n’abahasanzwe ku buryo mu myaka itatu iri imbere FC Barcelona ishobora kongera kwegukana igikombe.

Impinduka kandi zikenewe mu mitoreze y’iyi kipe, ku buryo havugururwa uburyo bw’imikinire, ku buryo isubirana igitinyiro n’umukino yahoranye.

Irerero rya La Masia rigomba kongera guhabwa agaciro kuko niryo shingiro rya FC Barcelona, ku buryo hongera hagafatwa ingamba zo kurerera ikipe nkuru, igasubira kuri gakondo yayo.

FC Barcelona yandagajwe bikomeye na Bayern Munich nyuma yo kuyitsinda ibitego 8-2 muri 1/4 cya UEFA Champions League

Messi ntiyishimye muri FC Barcelona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND