RFL
Kigali

Ustha Ituze ukora muri Pharmacy yinjiye mu muziki aserukana indirimbo "Uraho"-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2020 15:18
0


Umuhanzikazi Justine Ituze [Ustha Ituze] umaze imyaka igera kuri itatu akora muri Pharmacy yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo nshya yise “Uraho”.



Ituze avuga ko yahimbye iyi ndirimbo mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ avuga amarangamutima y’abantu bakundana bafitanye urukumbuzi badashobora guhura kubera ibihe Isi irimo byo guhangana na Coronavirus.

Uyu mukobwa avuga ko ibyo yaririmbye nawe byamubaho, ari nayo mpamvu yayituye abakundana, abakumburanye, inshuti ze, abavandimwe n’abanyarwanda bose muri rusange.

Ustha Ituze yabwiye INYARWANDA, ko yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, asaba abanyarwanda n’abandi kumushyigikira mu rugendo rushya yatangiye nk’umuhanzi wigenga.

Afite “Hari indi mishinga myinshi mfite y’indirimbo nitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.”

Ustha ukora muri Pharmacy avuga ko yisanzuye mu njyana ya RnB, Pop n’izindi avuga ko azahanira gushyira ku isoko indirimbo zishimirwa na buri umwe.

Uyu mukobwa utuye mu Karere ka Nyarugenge yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2015, akora ibikorwa bitandukanye byo gusubiramo indirimbo mu bitaramo no mu minsi mikuru.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yatangiye urugendo rwe rw’umuhanzi wigenda, ahimba indirimbo “Uraho” ayikorerwa na Producer Trackslayer.

Ustha Ituze asanze mu kibuga cy’umuziki mukuru we Liza Kamiza uzwi mu ndirimbo “Indirimbo Nshya” na murumuna we Noelle Izere uherutse gusohora indirimbo “Icyo uzaba”

Mu mezi icyenda ashize, Ustha Ituze yifashishije ijwi rye asubiramo indirimbo "Ntimuve mu nzira" ya Kamaliza.

Umuhanzikazi Ustha Ituze yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo "Uraho"

Umuhanzikazi Ustha amaze imyaka itatu akora muri Pharmacy

Ituze yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zishimirwa na buri umwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URAHO" YA USTHA ITUZE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND