RFL
Kigali

Karake uririmba mu itorero rya Rugamba yinjiye mu muziki aserukana indirimbo “Horana ibisingizo”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2020 13:25
0


Umuhanzi Karake Jean Claude uririmba mu itorero Amasambi n’amakombe rya Rugamba Cyprien yinjiye mu muziki, ahereye ku mashusho y’indirimbo “Horana ibisingizo” yasohoye.



‘Horana ibisingizo; yabaye indirimbo ya mbere ifunguye amarembo ya Karake Jean Claude nk’umuhanzi wigenga, aho ifite iminota 07 n’amasegonda 04’.

Karake avuga ko Imana yamuhaye impano nziza yo kuririmba kandi ko ayishimira. Akavuga ko afite intego yo gukora indirimbo nyinshi ziyisingiza zinayirata.

Yabwiye INYARWANDA, ati “Ntago nzahwema kuyivuga no kuyiratira abatayizi ngo bamenye ko ibyo dukorera ibikora ku buntu bwayo ntacyo iduciye.”

Karake yavuze ko yahisemo gusohora iyi ndirimbo ku munsi abakristu bizihizaho Assomption kuko akunda Bikiramariya nubwo itamuvugaho ariko iha ikuzo Imana “Kuko ariyo yamuduhayeho umubyeyi.”

Mu ndirimbo abwira buri wese ko ntawundi wo gusingiza atari Imana, kuko ibakorera byinshi bitandukanye kandi ku bushake bwayo nta na kimwe ikurikije kandi itarobanuye.

Karake asanzwe afasha mu miririmbire amakora atandukanye harimo nk’Indahemuka yo muri Paruwasi Ste Famille, Mwamikazi w’i Kibeho n’andi.

Mu buzima busanzwe, Karake ni rwiyemezamirimo ufite kompanyi y’ubwatsi yitwa K.J Construction Ltd.


Umuhanzi Karake Jean Claude yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo "Horana ibisingizo"


Karake yinjiye mu itorero rya Rugamba Cyprien mu 2000 mu gihe ryatangijwe mu 1976

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "HORANA IBISINGIZO" YA KARAKE JEAN CLAUDE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND