RFL
Kigali

Chorale Christus Regnat yakoze indirimbo “Duhakirwe” yo gufasha abakristu kwizihiza Assomption-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2020 8:24
0


Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yasohoye indirimbo nshya yise “Duhakirwe” mu rwego gufasha Abakirstu kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption.



Christus ivuga ko yasohoye iyi ndirimbo mu murongo wo gufasha abakirstu kwishima bakomeza kuzirikana “Iryo banga ry’ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya Umubyeyi wacu, Umwamikazi w’Isi n’Ijuru.” 

‘Duhakirwe’ kandi irakomeza gufasha abakristu kuzirikana akamaro k’umubyeyi Bikiramariya mu buzima bwa gikirisitu.

Tariki ya 15 Kanama buri mwaka Kiliziya y’Isi yose yizihiza umunsi mukuru w’Assomption.

Ni umunsi ukomeye ndetse mu bihugu byinshi iyo uhuriranye n’iminsi y’umurimo haba ikiruhuko kugira ngo abizihiza ibyo birori by’agatangaza by’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya babone uko bawizihiza mu buryo bwihariye.

Mu Rwanda, by’umwihariko hari mu hantu hazwi cyane ku isi kubera amabonekerwa yagiye ahabera mu myaka ya za 1980, I Kibeho muri Nyaruguru bityo buri mwaka kuri iyi tariki bigatuma abakristu n’abandi bantu benshi baturuka imihanda yose baza kuhizihiriza uwo munsi.

Bikiramariya rero afite agaciro gakomeye muri kiriziya nk’umubyeyi wabyaye umucunguzi ndetse mu gihe Yezu ari ku musaraba yaraze Mariya Kiriziya ngo ayibere umubyeyi. 

(Yabwiye Yohani, ati “Mwana dore Nyoko, mubyeyi dore umwana wawe”). Ayo magambo afite agaciro gakomeye muri Kiliziya Gatorika.

’Assomption’ n’ijambo ry’igifaransa rituruka ku nshinga y’ikiratini ’assumere’ bivuga kuzamuka ariyo mpamvu uyu munsi mukuru witwa mu rurimi rw’igifaransa ’Assomption De la Vierge Marie’. Mu Kinyarwanda bivuze “Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya”.

Iyi ndirimbo yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu munsi tariki ya 15 Kanama 2020, yahimbwe na Bizimana Jeremie umwe mu bahimbyi b’indirimbo ba Chorale Christus Regnat.

Amajwi yayo yakozwe na Emmy Pro wo muri Universal Record naho Video Lyrics ikorwa na Aime Pride basanzwe bakorana.

Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo nshya yise "Duhakirwe" mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "DUHAKIRWE" YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND