RFL
Kigali

Sobanukirwa inkomoko y’umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption) wizihizwa kuri uyu munsi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/08/2020 7:24
1


Assumption ni umunsi ukomeye ku bakirisitu, ukaba wizihizwa buri wa 15 Kanama buri mwaka. Kuri iyi nshuro mu bihugu byo hirya no hino benshi bizabagora kuwizihiza kubera icyorezo cya covid-19. Assumption biva ku ijambo ry’ikiratini ‘assumptio’ bisobanura kujyanwa/kuzamurwa. Ese uyu munsi uvuze iki mu Idi Gatolika?.



Buri mwaka taliki ya 15 Kanama, ni italiki ngarukamwaka ikomeye kuri buri mukilisito Gatolika. Uyu munsi ufatwa nk’ukomeye cyane aho baba bizihiza ijyanwa mu ijuru ry’umubyeyi Bikira Maliya.

Uyu munsi wizihizwa hafi ku isi hose, mu bihugu byinshi abaturage baba bishimye ndetse n’ibigo byinshi bya Leta n’ibyigenga biba byatanze ibiruhuko ku bakozi babyo.

Hano mu Rwanda benshi baba biteze ko haza kugwa imvura bita iy’umugisha, n'ubwo hari n’abandi bavuga ko iyi mvura yari isanzweho n’iby’amadini bitaraza mu Rwanda.

Nk'uko inyandiko zibyerekana, uyu munsi wizihizwa cyane na Kiliziya Gatolika, ariko ngo hari n’andi madini y’aba Orutodogisi (Orthodox) na Angilikani awizihiza. Nta gushidikanya uyu munsi benshi mu bawemera ndetse n'abawizihiza, baba bizeye ko ari bwo Bikiramariya (Mariya nyina wa Yesu/Yezu) yajyanwe mu ijuru.

Ese Bibiliya ivuga iki kuri uyu munsi

Muri Bibiliya nta hantu hagaragaza uburyo Bikiramariya yagiye mu ijuru, gusa ibitabo bitandukanye by’iyobokamana bya Kiliziya Gatolika bigaragaza ko Bikiramariya yajyanwe mu ijuru n’imbaraga z’Imana nyuma yo kubaho mu buzima bwo ku isi akabaho adacumura bityo bagasobanura ko yatsinze icyaha n’urupfu.

Hari abifashisha amasomo yo mu 1 Abakorinto 15:54 ndetse no mu Itangiriro 3:15 basobanura ibyo kujya mu ijuru kwa Bikiramariya nyuma yo kurangiza ubuzima bwe bwa hano ku isi.

Ni nde watangije iki gikorwa cyo kuzihizwa ry’uyu munsi?


Iyo bigeze ku ngingo zimwe mu nyandiko zerekana ko iyi myemerere ijyanye n’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya yazanywe bwa mbere ku Isi na Papa Piyo XII, mu 1950 ashyiraho ihame ryo kwizihiza uyu munsi.

Iki gihe Papa Piyo XII yagize ati: “Mu bushobozi bw’umwami wacu Yezu Kirisitu, ari na we mwami w’intumwa Petero na Pawulo, no mu bubasha bwanjye bwite, ntangaje ku mugaragaro iri teka ritagatifu ko umubiri wa Bikiramariya n’umwuka we byazamuwe mu ijuru nyuma y'uko arangije ubuzima bwe bwa hano ku isi.”

Urujijo ruri muri iri hame ryavuzwe na Papa Piyo XII ntabwo ryasobanuye neza niba Bikiramariya yarajyanwe mu ijuru abanje gupfa cyangwa niba yaragiye mu ijuru adapfuye.

Ku bijyanye n'iri jyanwa mu ijuru rya Bikiri Mariya benshi turabyizihiza ariko nta mushumba wa Kiliziya Gatolika n’umwe wigeze avuga ko Bikiramariya yabanje gupfa mbere yo kujyanwa mu ijuru, abakirisito Gatolika benshi bizera ko yajyanwe mu ijuru adapfuye.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bakirisito Gatolika bo mu Burengerazuba biganje muri Orthodox bemera ko Bikiramariya yapfuye ariko nyuma yo gupfa akazuka hashize iminsi itatu akakirwa n’ijuru nk’uko byagenze ku muhungu we Yesu Kirisitu n'ubwo hari n’abahamya ko Bikiramariya atigeze apfa.

Hari inyandiko ivuga ko Kiliziya Gatolika ifata igice cya 12 cy’Ibyahishuwe nk’ibyanditswe bisobanura ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.

Kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya hari abavuga ko ari impano yaturutse mu ijuru y’uko yabaye nyina wa Yesu. Ndetse benshi bizera ko kujyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya bishimangira isezerano rivuga ko abakiranutsi bazajyanwa muri Paradizo ku iherezo ry’ubuzima bwo mu isi.

Hirya no hino ku Isi abakirisitu benshi bizera ko ibara ry’ubururu bw’ikirere ari ryo ryagenewe kwambarwa kuri uyu munsi kuko rifitanye isano n’ijuru ndetse no kwera n’ukuri.

Hari inkuru zivuga ko mu bihe byo hambere hari abizihizaga uyu munsi bakora ikimenyetso cyo kujugunya ibiceri (amafaranga) mu mihanda babinyujije mu madirishya y’inzugi, mu rwego rwo kwerekana uburumbuke mu by’ubukungu.

Uyu munsi wanone, benshi mu bagerageza kwizihiza uyu munsi bakora ibimenyetso byo kubaha Bikiramariya babikorera imbere y’amashusho y'uyu mubyeyi wa Yezu. Ibimenyetso bakora byiganjemo imivugo yo kumusingiza n’indirimbo zo kumuhimbaza ndetse n’amasengesho yahimbiwe uyu mubyeyi.

Mu bihe bisanzwe ku munsi wa 15 Kanama buri mwaka, imbaga nyamwinshi y'aba bakirisitu Gatolika bo mu Rwanda ndetse n'abandi baba baturutse hirya no hino ku Isi babaga bateraniye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Majyepho y’u Rwanda ahakunze kwitwa ku butaka butagatifu kubera ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye ahagana hagati ya 1981 na 1982.

Mugire 'Assumption' nziza ku bayizihiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndemeye 3 months ago
    Muzadukorere ubushakashatsi mudusobanurire nimba Bikira Mariya yarajyanwe mu ijuru adapfuye





Inyarwanda BACKGROUND