RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yasohoye indirimbo ibyinitse yise 'Inzozi' ihumuriza abataye ibyiringiro kubera Covid-19 - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2020 21:11
0


Umuramyi Serge Iyamuremye yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Inzozi' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bataye ibyiringiro kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, cyagize ingaruka zikomeye ku mishinga ya benshi, ibintu byatumye bamwe batakaza ibyiringiro by'ejo habo hazaza.



'Inzozi' ni indirimbo nshya ibyinitse Serge Iyamuremye akoze, ikaba ije isanga izindi ze zibyinitse nka 'Arampagije', 'Yari njyewe' n'izindi. Mu kiganiro na INYARWANDA, Serge Iyamuremye yadutangarije ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye nshya ndetse anavuga ubutumwa nyamukuru yifuje gutambutsamo. Yagize ati  'Bitewe n'ibyo abantu duhura nabyo umusi ku wundi kenshi bijya bituma ibyiringiro byacu biba bike. Urugero nk'ubu iki cyorezo cyateye Isi cyatumye benshi imishinga yabo ihagarara".

Yakomeje ati "Hari abari bafite amadeni ndetse n'ibindi bitandukanye byinshi bituma umuntu yiheba, kenshi usanga habayeho kwiheba ugasanga kwiheba kubaye kwinshi no kwizera kuragabanutse, ku bizera Imana bamwe bagatangira no gushidikanya ku Mana. Ni yo mpamvu hari indirimbo nahawe yo guha abo bose baba barataye ibyiringiro kubera ibihe. Inzozi zabo bazazigeraho n'ubwo bisa nk'aho bigoye, n'ubwo bisa nk'aho nta nzira, icyo Imana yavuze iragisohoza kuko ntabwo ijya yivuguruza ku ijambo ryayo".

Iyi ndirimbo 'Inzozi', mu buryo bw'amajwi yakozwe n'aba Producers babiri ari bo; Element bakunze kwita Elee hamwe na Bob Pro. Amashusho yatunganyijwe n'uwitwa Serge Girishya. Serge yabwiye INYARWANDA ko hari byinshi byiza ahishiye abakunzi be, ati "Mfite byinshi nahawe gutanga uyu mwaka kandi byose ni surprise, gusa byinshi ni indirimbo nakoranye n'abandi baramyi nkunda kandi nabonye bahamagawe ndetse na album nshya kandi nziza".


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'INZOZI' YA SERGE IYAMUREMYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND