RFL
Kigali

"Abavandimwe", filime yavuye ku bakobwa bazinutswe abagabo igiye gusohoka-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2020 17:55
0


Robin Filmz igiye gushyira ku isoko filime y’uruhererekane yitwa “Abavandimwe” yavuye ku biganiro by’abakobwa bagaragaje ko bazinutswe abagabo kubera ibyo babakoreye.



Integuza y’iyi filime iri kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa ya Alain Mukuralinda [Alain Muku], ifite umunota umwe n’amasegonda icyenda.

‘Abavandimwe’ izajya ku isoko guhera muri Nzeri 2020. Uwitwa Teta hari aho akina agira ati "Nzihorera bazambona. Abagabo, nzayabakuramo kandi mbarimbure kuko, nta kiza cyabo na busa baragashira".

Dushimimana Prudence Robin Umuyobozi wa Robin Filmz igiye gusohora iyi filime, yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi filime agendeye ku biganiro yagiranye n’abakobwa bamubwiye ko bazinutswe umugabo.    

Robin ati “Filime ‘Abavandimwe’ nayanditse ngendeye ku biganiro nagiye ngirana n’abana b’abakobwa batandukanye, benshi usanga batavuga abagabo neza, ahari kubera ‘experience’ zitari nziza bagiye bagirana nabo”.

Filime ‘Abavandimwe’ ishingiye ku nkuru y’abana b’abakobwa babiri bagizwe imfumbyi za burundu n’umugabo wari uje asimbuye umubyeyi wabo witabye Imana.

Umukobwa mukuru muri bo yahindutse mubi, aryamana n’abagabo bamwe akabica kubera ko wenda bamusuzuguye mu buryo runaka, ariko n’intego ye ari ukugera muri gereza ifungiyemo uwishe mama wabo.

Iyi filime ‘Abavandimwe’ irimo abakinnyi b’imena nka Uwimana Darlene, Uwizeyimana Ellessa Morgan n'abandi.

Robin Filmz igiye gusohora iyi filime mu gihe guhera muri Gashyantare yasohoye filime “Mazane” ishushanya ubuzima bw’Abanyarwandakazi batwaye inda batarashaka bagacibwa mu muryango.

Iyi filime yitiriwe “Mazane” nk’Akarwa kaba mu Bugesera gafite amateka akomeye ku bakobwa b’Abanyarwandakazi cyane abatwaraga inda batarashaka.

Uwimana Darlene na Ntangazwa Mugunga bakina muri filime "Abavandimwe" izatangira gusohoka muri Nzeri 2020

Uwizeyimana Ellessa Morgan ugaragara muri filime ishingiye ku nkuru z'abakobwa bazinutswe abagabo

Umukinnyi wa filime Ntsinzurugamba Rithie uri mu b'imena muri filime "Abavandimwe"

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME YITWA "ABAVANDIMWE"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND