Inkuru nziza kuri John Legend n’umukunzi we Chrissy Teigen y’uko bitegura kunguka umwana wabo wa gatatu yamenyekanye ubwo hajyaga hanze amashusho y’indirimbo”Wild” John Legend yahuriyemo n’umugore we
Iyi nkuru y’umuryango wa John Legend n’umufasha we Chrissy
Teigen yamenyekanye ubwo hasohokaga
indirimbo nshya ya John Legend afatanyije na Gary Clark Jr. yise “Wild” muri
iyi ndirimbo hagagaramo umugore we Chrissy ubona ko afite inda nkuru, amashusho
y’iyi ndirimbo agaragaza bombi bari ku mucanga wo muri Mexico.
Vevo imwe muri kampani y’abanyamerika isohohora videwo
zitandukanye z’abahanzi kuwa kane w’icyi cyumweru yatangarije abakunzi bayo ko
ibafitiye agashya nyuma nibwo yaje gusohora iyi videwo aho abakunzi b’uyu
muhanzi bahise bamenya icyo Vevo yavugaga.
Muri iyi videwo kandi hagaragaramo n’abana 2 ba John
Legend aribo Luna w’imyaka 4 y’amavuko na Miles w’imyaka 2 y’amavuko. Iyi ndirimbo
yahise irebwa n’abarenga miliyoni mu masaha macye igisohoka.
John Legend n'umuryango we
Abafana babo benshi bahise bagaragaza imbamutima zabo,
aho bamwe mu butumwa cyangwa comments bahise bashyira kuri iyi ndirimbo bamwe
babashimira kubw’umwana bagiye kunguka.
Nyuma yaho gato Chrissy Teigen nawe yaje kwemeza aya
makuru ubwo yashyiraga videwo ku rukuta rwe rwa Twitter. Aba bombi bamenyanye
mu mwaka 2006 mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yitwa Stereo. Ifatwa ry’amashusho
y’iyi ndirimbo Wild ryayobowe na Nabil Elderkin uyu akaba ariwe wabahuje mu myaka
16 ishize.
Chrissy Teigen ukora umwuga wo kumurika imideli
yakundanye na John Legend imyaka itari micye nyuma y’uko bamenyanye mu 2006,
barushinze mu mwaka 2013 ibirori byabereye mu Butaliyani. Aba bombi ni bamwe muri
couples zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Src: Hello Magazine & CNN
TANGA IGITECYEREZO