RFL
Kigali

Jiso uri mu baganga bari gupima abanduye Covid-19 yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka irindwi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2020 14:31
0


Umuhanzi Juvens Isinginzwe Olivier [Jiso] uri mu baganga bari gupima abanduye Coronavirus mu Rwanda, yagarutse mu muziki nyuma y’imyaka irindwi, aho yaserukanye indirimbo yise “Caroline”.



Jiso yavuye mu Rwanda mu 2013 ajya kwiga ‘medicine and surgery’ muri Kaminuza ya International University of Africa (I.U.A) iherereye mu Mujyi wa Khartoum muri Sudani y’Amajyaruguru.

Yagarutse mu mpera za 2019 ahita ashyira imbaraga mu bikorwa by’umuziki ndetse n’ibijyanye n’ibyo yize ashakisha akazi. Uyu muhanzi yagiye amaze igihe asohoye indirimbo yakunzwe na benshi yitwa “Igisubizo” benshi bitaga “Ifi mu butayu” yakozwe na Producer Bagenzi Bernard muri The Zone Record.

Yagiye kandi asize ku isoko indirimbo “Igendere”, “Ndagusabye” zatunganyijwe na Producer Jimmy umuyobozi wa studio yitwa Level 9 Records. Kuri ubu Jiso yasohoye indirimbo y’urukundo yise “Caroline” yaririmbye mu rurimi rw’Icyongereza, ivuga ku musore uba usaba imbabazi umukunzi we.

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Caroline, mbabarira, winsiga njyenyine, urabizi ndagukunda.” Uyu muhanzi avuga ko mu minsi iri imbere azasohora amashusho y’indirimbo “Caroline”.

Jiso ni umusore w’umunyarwanda w’imyaka 26 y’amavuko. Ni umuganga akaba n’umuhanzi, atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Amashuri abanza yize kuri Ecole Primaire de Kicukiro (E.P.K), ayisumbuye yize muri Lycee de Kigali (L.D.K).

Ni umwe mu baganga bari kwifashishwa mu gupima abanduye Covid-19 unafite intego yo kuziga n’ibijyanye na Neurorsurgery. Muri iki gihe afite umujyanama Hatangimana Cesar usanzwe ari mukuru we.

Ubu muri studio afitemo indirimbo eshanu yitegura gusohora. Uyu musore asanzwe akora injyana ya RnB Pop, Dancehall, Afrobeat n’izindi. Afatira urugero kuri Michael Jackson umwami w’injyana ya Pop witabye Imana.

Mu buzima busanzwe, akunda kandi agashimishwa no gukora ibikorwa by’urukundo ‘charity’ nko gusura abarwayi, gufasha imfubyi n’abatishoboye.

Umuhanzi Jiso yagarutse mu muziki nyuma yo kumara imyaka irindwi yiga ibijyanye n'ubuganga

Jiso muri iki gihe ari gukorera muri Level 9 Records ya Producer Jimmy ndetse yamaze gutunganya indirimbo eshanu

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "CAROLINE" Y'UMUHANZI JISO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND