RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Kamala Harris umugore Joe Biden yahisemo ko yamubera Visi Perezida

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/08/2020 14:53
0


Kuwa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo umugore witwa Kamala Harris yakoze amateka ubwo Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’abademokarate mu matora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka yamuhitagamo nk'uwo yifuza ko yazamubera Visi Perezida naramuka atorewe uyu mwanya. Menya byinshi ku buzima by’uyu mugore.



Kamala Devi Harris yavutse kuwa 20 Ukwakira 1964 Oakland muri leta ya California, ababyeyi be ni Donald J. Harris na Shyamala Gopalan. Nyina umubyara afite inkomoko mu Buhinde naho Se agakomoka muri Jamaica. Shyamala umubyeyi wa Kamala yari umushakashatsi ku ndwara ya Kanseri akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2009 naho Donald Harris se umubyara akaba umwarimu muri Kaminuza ya Stanford University.

Kamala Harris

Kamala Harris avukana n’umuvandimwe we umwe witwa Maya Harris, ababyeyi be batandukanye we n’umuvandimwe we bakiri bato cyane, Kamala yari afite imyaka 7 gusa y’amavuko.

Kamala

Kamala Harris n'umuvandimwe we Maya Harris mu buto bwabo

Urugendo rwe rw’amashuri     

Ku myaka 12 y’amavuko Kamala n’umuvandimwe we bimukiye mu mujyi wa Montreal muri Canada aho nyina ubabyara yari agiye gukora mu bitaro bya Jewish General Hospital abifatanya no kwigisha muri kaminuza ya McGill University. Muri urwo rwego Kamala yaje gutangirira amashuri ye yisumbuye mu ishuri rwo mu mujyi wa Quebec aho yaje gusoreza mu mwaka 1981.

Kaminuza yayikomereje muri kaminuza ya Howard University akaba yarahakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ubugeni, ubumenyi muri politiki n’ubukungu (Bachelor of Arts in political Science and Economics), iyi kaminuza yayisorejemo amasomo mu mwaka 1986. Nyuma yaje no gukomereza mu ishuri rw’amategeko muri kaminuza yo muri California (University of California).

Ubuzima bwite bwa Kamala Harris

Kamala Harris yashakanye na Douglas Emhoff kuwa 22 kanama 2014 Santa Barbara muri California. Kamala n’umugabo we Emhoff nta mwana bafitanye gusa barera abana 2 b’umugabo we yabyaranye n’uwahoze ari umugore we wa mbere. Uyu mugore ni umuyoboke w’idini ry’Ababatitsa muri San Fransisco.

Imwe mu mirimo yakoze

Uyu mugore yakoze imirimo myinshi itandukanye harimo nko kuba Meya w’umujyi wa San Franscisco, umushinjacyaha mukuru ndetse n’umusenateri n’indi myinshi itandukanye. Uyu mugore nawe yari mu bademokarate biyamamarizaga guhagararira iri shyaka mu matora azaba uyu mwaka, nyuma ni bwo yaje kuvanamo kandidatire ye maze ashyigikira Joe Biden.

Kamala and Biden

Biden yahisemo Kamala nk'uwo yifuza ko yazamubera Visi Perezida

Kuwa 11 Kanama ni bwo Joe Biden yaje gutangaza ko yahisemo uyu mugore nk'uwo yifuza ko yazamubera Visi Perezida aramutse atsinze amatora, aba abaye umuntu wa mbere ufite inkomoko yo muri Aziya na Amerika (Asian-American) ugiye ku mwanya w'abiyamamariza kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Src: Hindustian Times & The Indian Express

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND