RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka Polisi yavumbuye Cocaine nyinshi muri Netherland

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:14/08/2020 18:16
0


Polisi yo mu Buholandi yavumbuye icyo yise laboratoire nini ya Cocaine itari yarigeze iboneka muri Netherland, hakaba hafashwe abagera kuri 17 bakekwaho kuba hari aho bahuriye n'iby’ikorwa ry’iyi Cocaine.



Polisi yo mu Buholandi yavumbuye icyo yise laboratoire y’ibiyobyabwenge yari yihishe mu cyahoze ari ishuri ryigisha kugendera ku mafarashi i Nijeveen ku birometero 75 uvuye i Amsterdam.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Polisi yagabye igitero kuri iri shuri bavumbura litiro ibihumbi icumi z’imiti, n’ibiro 220 bya Cocaine, ahantu ho kuryama ndetse n’aho kwidagadurira byose biri muri iri shuri ryahoze ryigisha kugendera ku mafarashi.

Umuyobozi wa Polisi Andre Van Rijn yavuze ko aha ari ho hantu ha mbere babonye hari cocaine nyinshi muri Netherland.Akomeza avuga ko iyi laboratoire yari ifite ibikoresho bihagije ku buryo yari kujya ikora Cocaine ingana na kilogarama hagati y’i 150 na 200 ku munsi bikaba bifite agaciro kangana na Miliyoni 5.3 z’amadolari.


Polisi yavuze ko 13 mu bafunzwe ari Abanyakolombia, batatu ni Abadage undi ni Umunyaturukiya. Bakaba bagomba kujya imbere y’ubucamanza ku wa Gatatu no ku wa kane icyumweru gitaha.

Nyir’umutungo wabaga aho hafi ndetse anabana na nyina w’imyaka 92 (nyiri kino kigo cyakorerwagamo cocaine) nawe ari mu bafashwe kuko yacyekwagaho guhishira ibibera iwe, gusa nyina ntiyigeze ahagarikwa.

Src: Foxnews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND