Airtel Rwanda
Kigali

Ubuhinde bwageze ku mwanya wa kane mu kugira umubare munini w'abahitanwa na coronavirus ku isi, mu masaha 24 hapfuye abantu 942

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/08/2020 15:08
0

Umubare w'abahitanwa na Covid-19 mu Buhinde wiyongereye bituma iki gihugu kigera ku mwanya wa kane mu isi yose kuko ikwirakwizwa ry'indwara rikomeje kwihuta muri iki gihugu cya kabiri gituwe cyane ku isi



Ubuhinde bwongeyeho abantu 942 bapfuye bazize coronavirus mu masaha 24 ashize, Ubuhinde buri inyuma ya Amerika, Burezili na Mexico gusa mu mubare w’abapfuye

Umubare w'abantu babuze ubuzima mu Buhinde uje mu gihe iki cyorezo gikomeje kwiyongera cyane muriiki gihugu aho abashinzwe ubuzima batangaje ko mu munsi umwe handuye abantu  bagera ku 60.000 ndetse barenga

Uku kwiyongera kugaragaza kandi impinduka nini kuko icyorezo aho abantu barenga miliyoni 20 banduye ku isi ndetse abantu bagera ku 750.000 barapfuye  kuva mu bice bikize ku isi kugeza mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Src: Ajazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND