RFL
Kigali

Jimmy Lai nyiri igitangazamakuru gikomeye muri Hong Kong yavuye mu gihome aburira abigaragambya

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:13/08/2020 16:25
0


Jimmy Lai nyiri igitangazamakuru cyo muri Hong Kong kizwi nka Apply Daily yarekuwe by’agateganyo ariko akaba anasaba abigaragambya kubyitondera.



Lai ni umwe mu bantu bazwi cyane uherutse gutabwa muri yombi ku wa mbere w’iki cyumweru n’inzego z’umutekano azira kwigaragambya. Ibi bikaba byarabaye hakurikijwe itegeko rishya rigenga umutekano wa Beijing.

Lai nyiri Apply Daily, kimwe mu binyamakuru bisomwa cyane muri Hong Kong, ni umwe mu bantu bakomeye bafunzwe mu gihe cyo guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nk'uko tubikesha Wall Street Journal, abandi bantu icyenda barimo abahungu babiri ba Lai na bo batawe muri yombi ku munsi wo ku wa mbere bakurikiranyweho gukorana rwihishwa n’amahanga.

Batawe muri yombi hakurikijwe itegeko rishya rigenga umutekano w’u Bushinwa ryashyizweho mu kwezi kwa Kamena. Ubwo yarekurwaga by’agateganyo ku wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, Lai yatangarije BBC ko ifatwa rye ari intangiriro.

Akomeza agira ati: ”Ubwo nari mfunzwe, sinashoboraga gusinzira, naratekerezaga nti iyo nza kumenya ko ibi ari byo bizambaho, mba narakoze ibi koko?".

Lai avuga ko aticuza ibikorwa bye, ariko na none akaburira abakiri bato bigaragambya, kurushaho kugira amakenga mu myigaragambyo bakora, baharanira kubungabunga amategeko ndetse n’ubwisanzure bwabo.

Akomeza agira ati: ”Tugomba kurushaho kwitonda no guhanga udushya mu kurwanya cyangwa kwigaragambya kwacu, ntidushobora gukomeza kuba intagondwa nka mbere;

By’umwihariko urubyiruko kuko uko uba intagondwa cyane, ni na ko igihe cyawe cyo kubaho kigabanuka bitewe n’imvururu ndetse n’imirwano umuntu aba arimo. Dukwiye gukoresha ubwonko bwacu ndetse tukagira no kwihangana kubera ko uru ni urugamba rugikomeza".


Jimmy Lai yarekuwe by'agateganyo aburira abigaragambya cyane cyane urubyiruko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND