RFL
Kigali

Ozil yatangaje ko azaguma muri Arsenal ndetse anakomoza ku mpamvu yatumye yanga gukatwa umushahara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/08/2020 14:04
0


Mesut Ozil yatangaje ko hari abantu bifuje gushyira iherezo rye muri Arsenal mu myaka ibiri itambutse, ndetse anavuga ko nta hantu azajya amasezerano afitanye n'iyi kipe atarangiye.



Nyuma yaho icyorezo cya coronavirus kizengurukiye isi, by’umwihariko ibikorwa bya siporo bigahagarara, amakipe atandukanye yagiye asaba abakozi bayo ko bakatwa imishahara abandi bagahagarikwa mu kazi.

Ku ruhande rw’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, umukinnyi wayo baguze avuye mu ikipe ya Real Madrid Mesut Ozil, yanze ko bamugabanyiriza umushahara ndetse yanga ko bakuraho n’ifaranga rimwe.

Muri iki gitondo rero uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko yatangaje ko ubuyobozi bwa Arsenal bwashyize igitutu ku bakinnyi bayo ndetse habaho ibisobanuro bidahagije ari byo byatumye yanga ibyifuzo ubuyobozi bwari bwasabye.

Ozil kandi yakomeje atangaza ko yiteguye gusoza amasezerano ye afitanye na Arsenal hanyuma akigendera ku neza. Yagize ati ”Hari abantu benshi bifuje kundangiza mu myaka ibiri itambutse gusa ninjya kuva muri Arsenal nta muntu n’umwe nzagisha inama bizaba ari umwanzuro wanjye, ndi umukinnyi wa Arsenal kandi niteguye kuyiha ibyo mfite byose”.


Ozil yiteguye kwitangira ikipe ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND