RFL
Kigali

Irondaruhu ku bagana ububiko bw’imyenda muri Georgia

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:13/08/2020 14:12
0


Nyuma y’uko ububiko bw’imyenda muri Georgia bushinjwe kurangwamo irondaruhu, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Facebook bashyizeho gahunda nshya yo gukuraho ikiguzi cyo gusura ku bakiriya batari abazungu.



Ibi bikozwe nyuma y’igihe gito iki kigo cy’ububiko bw’imyenda muri Georgia cyari cyatangaje ko uzajya akigana atari umuzungu azajya abanza akishyura amadolari 20 kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kuba yagera muri  ubu bukiko. 

Ibi, byaje kugaragaza ko muri iki kigo harangwamo irondaruhu, ari nayo mpamvu umuyobozi w’iki kigo yiseguye ku bw’itegeko ryari ryashyizweho ndetse bakiyemeza no kurikuraho. 

Nk'uko byatangajwe mu cyumweru gishize, iki kigo cyaragize kiti: ”Nk’abakozi b’abazungu bafite umukoresha w’umuzungu, ntidushimishijwe no gushyigikira imbogamizi zaterwa na system cyangwa ubukungu/imari bikaba byatuma BIPOC (Black Indigenous, People of Color) idakomeza kuduhahira muri iki gihe, bitewe n’imipaka yari yarashyiriweho abirabura.

Nyiri iki kigo cy’ububiko bw’imyenda yagize ati: ”Ntabwo twari twagambiriye gukora icyo ari cyo cyose cyafatwa nko gutesha agaciro cyangwa kuzana ivangura, ni ku bw’izo mpamvu dusabye imbabazi”. 

Abagize icyo batangaza ku byashinjwaga iki kigo, abenshi ni abazungu, aho bavugaga ko bemera ko nta kundi iki cyemezo cyabo cyari kwakirwamo butari ukuvuga ko bafite irondaruhu cyangwa se ivangura. Bati; "Ubu si bwo buryo bwiza bari bakwiye gusabamo imbabazi".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND