RFL
Kigali

Amagare: Shampiyona y’Isi u Rwanda rwari kuzitabira yasubitswe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/08/2020 13:12
0


Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi, UCI, yatangaje ko shampiyona y’Isi y’amagare yari iteganyijwe kubera mu Busuwisi mu kwezi gutaha isubitswe kubera ingamba z’iki gihugu zo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.



Byari biteganyijwe ko iri rushanwa riri mu yakomeye ku Isi, rizaba hagati ya tariki 20 kugeza 27 Nzeri 2020, rikazabera ahitwa Aigle-Martigny mu Busuwisi.

Bikaba bitangajwe nyuma y'aho igihugu cy’u Busuwisi gisohoye itangazo rivuga ko ibikorwa bihuza abantu barenga 1000 bikomeza gufungwa kugera tariki 30/09/2020, byatumye abategura iri rushanwa bafata umwanzuro wo kurisubika.

UCI yahise itangaza ko igiye gushaka uburyo iri rushanwa n’ubundi rigomba gukinwa muri uyu mwaka, hagashaka undi mujyi ku mugabane w’I Burayi waryakira, ndetse n’amarushanwa yose yari aritegerejwemo akaba yakinwa, cyangwa se hakaba amwe muri yo.

Bakinnyi bari kuzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa mu byiciro bitandukanye bari baratangiye imyitozo yo kuryitegura.

Mu cyiciro cy’abakuru u Rwanda rwari kuzahagararirwa na Mugisha Moise na Areruya Joseph, mu gihe mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 kirimo Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric ndetse n’abatarengeje imyaka 18 barimo Muhoza Eric na Tuyizere Etienne.

Abakinnyi bari kuzahagararira u Rwanda bari baratangiye imyiteguro

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND