RFL
Kigali

Ntukagire uwo wiringira! Frank Rubaduka washinze ibigo bikomeye yahanuye urubyiruko-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2020 9:22
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2020 u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ngewe mu kubaka u Rwanda n’Isi.”



Ni umunsi wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’ibihe Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.  Mu butumwa yageneye urubyiruko ku munsi warwo, Madamu Jeannette Kagame yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura, kutaba ba ntibindeba no kuzirikana ko ibyo bakora uyu munsi ari byo bigena ahazaza harwo.

Ni umunsi usanze hari bamwe mu rubyiruko bakuye amaboko mu mifuka barakora, binjiye mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo bashinze ibigo bikomeye yaba ababarizwa mu Rwanda no mu mahanga.

Ni umunsi ariko usanze hari rumwe mu rubyiruko rutaratinyuka guhanga udushya, abandi bakijandika mu ngeso mbi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, niho ahera avuga ko “Ibibazo byugarije urubyiruko nirwo rwa mbere mu kubikemura. Ibiyobyabwenge byacika rubishatse kuko ni rwo soko ryabyo. Inda ziterwa abangavu nazo rubigizemo uruhare zacika.”

Imibare y’urubyiruko rwakuye igihu ku maso iragenda izamuka uko bucyeye n’uko bwije. Benshi ntibategereje guhabwa akazi ahubwo baragahanze.

Ni nako byagenze kuri Frank Rubaduka ubu ufite ibigo bitatu bikomeye mu Rwanda birimo All Trust Company itanga inguzanyo ku rubyiruko, by’umwihariko abagore bafite imishinga yo kwiteza imbere.

Ibigo yashinze byanashibutsemo ibitera inkunga irushanwa rya Miss Career Africa ikorera mu bihugu byose byo muri Afurika. Ni irushanwa ryagaragaje ko ubwiza bw’umukobwa atari bwo bwagashyizwe imbere, ahubwo ko ikimurimo ari cyo gikwiye gushyigikirwa.

Miss Career Africa ihemba abakobwa bafite imishinga myiza ibyarira inyungu sosiyete ndetse n’abo ikabafasha kwiteza imbere mu buryo bunyuranye.

Frank Rubaduka wacikirikije Kaminuza, yabwiye INYARWANDA, ko yakuze afite inyota yo kwikorera kurusha kujya gushaka akazi no gucunaguzwa n’abakoresha.

Avuga ko ibi byose yabigezeho nyuma yo gutsinda ubwoba bwari muri we, no kutiyumvisha ko icyo azarambikaho ibiganza cyose gishobora guhomba.

Frank avuga kandi ko yanashyize imbere kwitabira amahugurwa atandukanye, aganira n’abakuru bari bamaze igihe bikorera byakajije umurava we, yari atangiranye.

Ati “Nagiriwe amahirwe yo kumenyana n’abasaza batandukanye bafite ibyo bagezeho bampa umwanya mu buzima bwabo bakantumira gusangira nabo. Bakantumira mu nama bagiyemo hanze y’Igihugu, bakavuga bati Frank niba ufite umwanya tuzajyana.”

Akomeza ati “Abantu babonaga ko mfite umurava wo kumenya…Mbonye uko ibintu byinshi byagiye bihurirana ndavuga nti ‘nahawe byinshi nanjye mfite kugira umusanzu ntanga mu buto bwanjye.”

“Icya mbere naravuze nti ngiye gutangira ibi bintu, nibipfa ndahomba iki? Icyo nahombaga naragishakaga nkakibura.” Frank avuga ko hejuru y’ibi byose yirinze kwiringira imiryango n’abakomeye kuri we, yumva ko byose azabigeraho yiciriye inzira.

Uyu musore avuga ko byose yagezeho atabicyesha kuba yari afite igishora gihambaye, ahubwo ngo muri we yari afite igitekerezo cyashyigikirwa na buri umwe ari nayo mpamvu nta rubyiruko rukwiye kuvuga ko rwabuze igishoro.

Muri we, avuga ko yagiye agira umutimanama wamubwiraga gusubira mu ishuri akarangiza Kaminuza, ariko kandi undi ukamwereka urubyiruko rungana nawe rwatangije imishinga ikomeye.

Frank avuga ko yabayeho areberera ku bo bangana biteje imbere, akabona ko ntacyo bamurusha ahubwo ko bamurushije kwitinyuka.

Uyu musore, avuga ko uyu munsi urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye gutekereza gukorera ku isoko ryo mu Rwanda gusa ahubwo ko bakwiye kurota gukorera muri Afurika n’Isi yose muri rusange.

Ati “Inama nagira urubyiruko ntihakagire umuntu ugira ubwoba bw’ibyo ashaka gutangiza. Kuko mu by’ukuri iyo urebye, iyo ukiri muto ibyo uhomba ni byo bicye kuruta ibyo wakunguka mu gutangiza icyo ushaka gutangiza.”

Akomeza ati “Ikindi ntukiringire abo muvukana, abaturanyi bawe, bene wanyu, abavandimwe. Ntihagire umuntu wiringira kuko umuntu wenyine wakwiringira ni wowe n’Imana yakuremye.”

Frank Rubaduka washinze ibigo birimo nka All Trust Company avuga ko yakuranye inyota yo kwikorera kandi ko yabigezeho nta gishoro gihambaye yari afite

Rubaduka avuga ko yashyize imbere kwihugura no kutiringira abo mu miryango ye n'abakomeye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FRANK RUBADUKA WAHANUYE URUBYIRUKO KU KWITEZA IMBERE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND