Uruganda rukora ibishushanyo muri Isiraheli rwerekanye ko umukiriya wo mu Bushinwa yavuganye nabo mu ntangiriro z'uyu mwaka abaza niba bishoboka ko bamukorera agapfukamunwa ka Zahabu kangana n’agaciro ka Miliyoni imwe n’igice z’Amadorali(1.5$), mu manyarwanda akaba angana na 1,440,000,000 Frw.
Amakuru avuga ko aka gapfukamunwa kari gukorwa kanageze kure ngo karangire. Uwagashushanyije akaba na nyir'imitako Isaac Levy yavuze ko umukiriya we yamuhaye ibintu bitatu byihariye bigomba kubahirizwa mu gukora ako gapfukamunwa (Mask).
Aganira na ABC News, Bwana Levy yagize ati: “Iya mbere, igomba kuba N99 yemejwe n’umuryango FDA n'ibipimo by'i Burayi bagashimangira ko ari Zahabu nyayo. Ikintu cya kabiri cyasabwaga ni uko kazatangwa mbere y'Ukuboza tariki 31 uyu mwaka kandi ingingo ni uko izaba ari mask ihenze cyane ku isi.”
Bwana Levy yemeza ko ari umutwaro gutemberana aka gapfukamunwa kuko bitangaje uburyo gahenze, ati: “Ku bwanjye, ntabwo nagendana mask nk'iyi. Ndatekereza ko twese dukwiye kwambara mask imwe isanzwe. Amafaranga yenda ntabwo agura byose, ariko niba ashobora kugura agapfukamunwa (mask) yo kwirinda Covid-19 ihenze cyane.
Bwana Levy na mugenzi we Bezalel Cooper bavuze ko atari akazi koroshye bigeze bahura nabo, ariko bizeye ko bazasohoza aka kazi ko gukora aka gapfukamunwa gahenze kutya ati: “Gushyiraho diyama nyinshi birahangayikishije gato, ariko tuzabigeraho".
Aka gapfukamunwa inzobere mu gukora imitako zikageze kure zigatunganya
SRC:ABCNEWS
TANGA IGITECYEREZO