RFL
Kigali

Cox Wacu yavuze imbogamizi abahanzi bashya bahura nazo, nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/08/2020 23:39
0


Uyu muhanzi mushya wamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘’Mundisha umubu’’ yabwiye inyaRwanda.com ko abahanzi bakizamuka bahura n’ingorane zikomeye zituma badatera imbere avuga ko ku isonga haza ikibazo cy’amikoro.



Cox Wacu ni umusore w’imyaka 24 uvuga ko yatangiye umuziki akiri muto, ariko akaza kuwinjiramo neza mu 2012 ahereye cyane mu kuzandika. Mu 2018 ni bwo yatangiye gukora karaoke mu tubari dutandukanye n’ama hotel mu mujyi wa Kigali. 

Avuga ko yahisemo kureka gukora ibijyanye n’ubwubatsi yize agahitamo gukora ibijyanye n’umuziki kuko abikunda. Yakomeje avuga ko nyuma yaje kugira igitekerezo cyo gukora umuziki ku giti cye ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘MUNDISHA UMUBU’.


Cox Wacu wagaragaje ko abareberera abahanzi birengagiza abakizamuka

Iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y’ibyamubayeho, hashize iminsi ine gusa amashusho yayo ayashyize kuri Youtube. Muri iyi ndirimbo aba agaruka ku musore n’umukobwa bamukiniye mu maso udukino tw’urukundo bikamutera ishyari. Yakomoje ku rugendo rukomeye abahanzi bakizamuka bahura narwo ahanini agaragaza imbogamizi.

Ati "Ku bahanzi bakizamuka ikibazo bahura nacyo ni ubushobozi, no kutagira ababareberera inyungu kuko na none umuntu aba asa n'utazi ibyo ari byo, uko yakwiyegereza itangazamakuru n’ibindi’’. Yakomeje avuga ko kubera gukunda umuziki baba bameze nk’abizerera mu Mana gusa. Yashimiye abazirikana abahanzi bakizamuka atanga urugero rwa Producer Clement.

Ati’’Clement hari abantu bamwe na bamwe azana akabazamura kandi nta muntu wari ubazi, ni ikintu kiza abandi nkawe bareberera abahanzi bagakwiye kumwigiraho’’. Yakomeje amusaba ubufasha avuga ko nawe agize amahirwe akamufasha yazavamo umuhanzi mwiza w'ejo hazaza.

REBA HANO INDIRIMBO MUNDISHA UMUBU YA COX WACU








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND