Ingenya ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi izahaza abantu cyane ku buryo igenya igitsina kikavaho burundu haba ku bagabo cyangwa ku bagore.
Indwara yitwa ingenya ntabwo ikunze kuvugwa cyane mu Rwanda ariko
ni indwara mbi cyane kandi iriho, ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina
ku buryo ishobora kuzahaza umuntu akaba yagira ingorane zikomeye cyane nk'uko
umuganga usanzwe uvura akoresheje ibimera karemano, Dr. MUNYANKINDI Innocent
abivuga.
Ese iyi ndwara ifata ite?
Innocent ati” Iyo umuntu yanduye iyi ndwara atangira kuribwa
imyanya y’ibanga y’inyuma hakazaho
uduheri turimo amazi asa n’umuhondo cyane cyane ku bagabo badasiramuye n’abagore,
uduheri duhita twirema vuba cyane kukomu minsi itatu umuntu aba yazahaye , ku
mugabo uduheri dutangira kuzenguruka igitsina naho ku mugore tukazenguruka
imigoma noneho bikaryana cyane.
Icyo gihe bacterie zitangira gusesera imbere n’inyuma hakaza
ibisebe bikagenda bigenya cyangwa se bikeba igitsina cyose haba ku mugabo
cyangwa ku mugore.
Ese iyi ndwara yaturutse he ko idasanzwe?
Innocent ati” Ubusanzwe iyi ndwara iva mu mahanga ariko no mu
Rwanda yarahageze, impamvu yitwa ingenya nuko igenya igitsina, irakigenya
kikavaho haba ku mugabo kikavaho burundu ndetse
ku mugore biba bibi cyane kuko imyanya y’inyuma ivaho umugore agasigara
arangaye, ni indwara mbi cyane ituruka ku mibonano mpuzabitsina.
Ese iyi ndwara irakira?
Innocent ati” iyi ndwara irakira hifashishijwe ibimera karemano kandi bitagira ingaruka ku muntu wabikoresheje, gusa nubwo ishobora kuvurwa igakira ariko ntabwo igarura igitsina mu gihe cyacitse, gusa uravurwa ugakira ndetse iyi miti ikakurinda kuba warwara kanseri".
Uramutse ushaka ibisobanuro ku bijyanye n’iyi ndwara ndetse n’uko wayivuza ushobora guhamagara iyi numero 0788673610 bakagufasha kuko uretse n’iyi ndwara bavura n’izindi zirimo trichomonas vaginalis, mburugu, imitezi, kwikinisha, kunywa inzoga n’itabi n’izindi kandi hakoreshejwe ibimera gusa.
TANGA IGITECYEREZO