RFL
Kigali

Nyuma yo kugira amaso y’ubururu no kubyara abana bayamukomoraho, yatawe n’umugabo we

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/08/2020 15:56
0


Risikat Azees Ayegbami, umugore w’Umunyanigeriya ufite amaso y’ubururu yatawe n’umugabo we babyaranye abana babiri, agaragaza ko atabasha kwihanganira kuguma kubyara abana bafite amaso y’ubururu bakomora kuri nyina.



Uyu mugore akomoka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeriya, mu gace ka Kwara, avuga ko ababajwe no kuba ishusho ye karemano imuteye gutandukana k’umuryango we.

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko yavutse afite aya maso y’ubururu ababyeyi be bakamujyana kumuvuza ku bitaro bitandukanye aho hakozwe ibizamini bakamubwira ko amaso ye ari mazima nta kibazo kidasanzwe afite.

Mu mikurire ye yagiye asurwa n’abantu benshi bazanwaga no kureba aya maso ye ari nabo baje kugira inama ababyeyi be yo kujya kumuvuza. Ubwo yigaga mu mashuri abanza, abarimu bamwigishaga bamutumye ababyeyi babagira inama yo kujya gusuzumisha amaso ye.

Ababyeyi ngo baje kumusubiza kwa muganga hongera gukorwa isuzuma ryerekana ko amaso ye nta kibazo kindi afite uretse kuba ari ubururu gusa. Ngo abo baganga bamuhaye impano nyinshi bamubwira ko bakunda amaso ye ndetse bagakunda no kumutumira ngo abasure kubera ayo maso ye.

Yagize ati “Mu by'ukuri ndareba neza, amaso yanjye ntakibazo afite.” Uyu mugore ngo yaje gukura ashaka umugabo babyarana abana babiri b’abakobwa ariko bose bavuka bafite amaso asa neza n’aye. Umugabo we Abdulwasiu Omo Dada ngo ntibyamushimishije ari nabyo byatumye abata.

Mbere bakibana ngo yaramukundaga ndetse agaragaza ko nta kibazo atewe n’amaso ye, ariko byaje guhinduka ubwo yamaraga kubyara umwana wa mbere akavuka afite amaso y’ubururu, biza gukomera kurushaho ubwo yabyaraga uwa kabiri nawe akaza afite ayo maso.

Akomeza agira ati “Igihe cyose nageragezaga kuganira nawe, yahitaga arakara agahita asohoka akagenda.” Uyu mubyeyi ngo yatangiye gutereranwa n’umugabo bikomeye kuva atwite umwana wa kabiri kuko ngo yajyaga ajya kurya iwabo, ni nabo bishyuye amafaranga y’ibitaro ubwo yabyaraga. 

Ibi kandi ngo byazambijwe n’ababyeyi b’umugabo we bagaragaje ko batishimiye amaso y’abana uyu mugore yabyaraga baza kubaza umuhungu wabo niba azemera kuguma kubyara abo bana.

Uyu mugore n’abana bishwe n’inzara kuko umugabo yajyaga agenda akamara nk’ibyumweru bibiri ntacyo abasigiye, kugeza ubwo ababyeyi be bamusaba kuva muri urwo rugo akajya kubana nabo, gusa kuva bahava uwo mugabo ntarongera kujya kubareba ukundi cyangwa ngo ahamagare abaze uko abana be bameze.

Src: motherhoodinstyle






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND