RFL
Kigali

Imico ye niyo yankuruye! Umuhanzikazi Carine Tracy ugiye kurushinga yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/08/2020 15:07
0

Carine Tracy Umutesi, umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu ndirimbo 'Ntamahitamo', 'I am in love with Jesus' n'izindi, ageze kure imyiteguro y'ubukwe bwe ndetse yamaze gukorerwa ibirori byo gusezera urungano rwe 'Bridal shower'.



Mu minsi micye ishize ni bwo hasohotse impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa Carine Tracy n'umukunzi we Lee Lambert Ngendahimana. Ibyahishuwe 19;7 ni wo murongo wo muri Bibiliya aba bombi bifashishije, ukaba ugira uti "Tunezerwe twishime, tuyihimbaze kuko ubukwe bw'umwana w'Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye."

Ubu butumire bukomeza bugira buti "Umuryango wa Brig.Gen. John Baptiste NGIRUWONSANGA (JB) na Nyakwigendera Ernest NGENDAHIMANA, wishimiye kubatumira mu birori by'ubukwe bw'abana babo; Carine Umutesi Tracy na Lee Lambert Ngendahimana, bizaba kuwa 29/08/2020". 

Gusezerana imbere y'Imana bizaba kuri iyi tariki tuvuze haruguru saa Sita z'amanywa kuri St Etienne mu mujyi wa Kigali, hanyuma abatumiwe mu bukwe biyakirire kuri Kiberinka (Kibagabaga) saa munani z'amanywa. Gusezerana imbere y'amategeko ya Leta bizaba kuwa 28/08/2020 ari nabwo aba bombi bazaba bemerewe kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko.

Umubyeyi wa Carine Tracy yahawe impano mu kumushimira ko yareze neza uyu mukobwa we

Mbere y'uko ubukwe buba, Carine Tracy yakorewe ibirori byo gusezera urungano rwe, ni ibirori byabaye kuwa 09/08/2020, byitabirwa n'inshuti ze za hafi ziganjemo abo babana mu ihuriro All Gospel Today barimo; Tonzi, The Pink, Apophia Posh, Mimi (umugore wa Dj Spin), n'abandi. Mbere yaho ariko (tariki 08/08/2020) nabwo yakorewe ibirori nk'ibi byateguwe n'aba mama, aho bamuhaye impanuro z'uko azarwubaka rugakomera.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Carine Tracy twamubajije icyo yakundiye Lee Lambert Ngendahimana cyatumye amurutisha abandi basore bose, adutangariza ko yakuruwe cyane n'imico ye n'ubwitonzi bwe. Yongeyeho ko yanyuzwe cyane n'urukundo rwinshi yeretswe n'uyu musore. Yavuze ko Imana itamusondetse kuko yamuhaye umusore yayisabye.  Yavuze ko Lee Lambert ari umusore ukunda gusenga ndetse utinya Imana.

Carine Tracy Umutesi yagize ati "Rero icyo nasabye Imana ni cyo yampaye donc uwo nasengeye ni we Imana yampaye cyane cyane imico ye ni yo yankuruye, ubwitonzi bwe, ikindi yanyeretse urukundo rwinshi nanjye ndarumuha, ansaba ko twazabana ndamwemerera kuko nari namaze kubona byinshi nashakaga kuri we cyanee, akunda gusenga atinya Imana narabimukundiye".

Carine Tracy yatangiye gukora umuziki ku mugaragaro tariki 21 Nzeli 2016 ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko. ‘I am in love with Jesus’ (Ndi mu rukundo na Yesu), ni yo ndirimbo yinjiranye mu muziki. Nyuma yaho yakoze izindi ndirimbo zinyuranye zirimo na 'Ntamahitamo' yakunzwe bikomeye. Mu bahanzi ba Gospel akunda cyane ku isonga hari Patient Bizimana na Aline Gahongayire. Mu buhanzi bwe, yifuza gukora umuziki mu buryo bwa Live aho arangamiye kujya aririmba anicurangira gitari n'ibindi bicurangisho bitandukanye.

UMVA HANO 'I AM IN LOVE WITH JESUS' INDIRIMBO YA CARINE TRACY


Carine Tracy ateruye umutsima yakorewe na Petersbakers iwabo wa cake zisobanutse


Carine Tracy yahawe impano ko yitwaye neza mu bukumi bwe

Carine Tracy hamwe na mama we ndetse na nyirakuru


Carine Tracy hamwe n'umubyeyi we

Umuraperikazi The Pink (iburyo) yifatanyije na Tracy muri ibi birori


Tonzi umwe mu bahaye impanuro Carine Tracy


Bamwe mu babarizwa muri All Gospel Today bifatanyije na Tracy muri ibi birori

Impano zahawe Carine Tracy

Ifoto y'urwibutso ya Carine Tracy n'urungano rwe n'ababyeyi be

REBA HANO 'NTAMAHITAMO' INDIRIMBO YA CARINE TRACY

AMAFOTO: Yvan Planet (@yvan_planet.official)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND