RFL
Kigali

Pirlo nyuma yo guhabwa Juventus agiye kunyuzamo umweyo harasohoka nde harasigara nde?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/08/2020 11:16
0


Ikipe ya Juventus nyuma yo gusezererwa na Lyon mu mikino ya champions league bakaza guhitamo gutandukana n’umutoza wabo Maurizio Sarri, bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye bagiye nabo kwerekwa umuryango.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 kanama 2020, nibwo ubuyobazi bwa Juventus bwatangaje ko uwabakiniye akanabafasha gutwara ibikombe bitandukanye Andrea Pirlo agizwe umutoza wayo mukuru. Nkuko bisanzwe rero iyo umuntu ahawe inshingano aba agomba kugira impinduka ndetse n’ibyemezo afata ngo bizamurengere mu gihe kizaza.

Andrea Pirlo na we nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe ikipe ya Juventus akaba yamaze kugaragaza bamwe mu bakinnyi adafite muri gahunda ze. Umukinnyi bivugwa ko agomba kugenda mu bambere ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko Aaron Ramsey waeze muri Juventus umwaka ushize w’Imikino avuye mu ikipe ya Arsenal, bitewe n’umusaro udahagije ndetse n’amafaranga y’umurengera ahabwa, ikaba ariyo mpamvu nyamukuru ashobora gusohoka muri iyi kipe mu bambere.

Mu bandi bakinnyi bivugwa ko bagomba gutandukana n’iyi kipe, harimo umunya- Argentine w’imyaka 32 y’amavuko Gonzalo Higuain nawe ushinjwa umusaruro mucye ukaba n’intandaro yo kuba ku muryango usohoka muri iyi kipe.

Si aba basore gusa haranavugwa kandi Daniele Rugani w’imyaka 26, Sami Khedira w’imyaka 33 ndetse na Mattia De Sciglio w’imyaka 27 y’amavuko.

Biteganyijwe ko kandi Blaise Matuidi ukina mu kibuga hagati, agomba kwerekeza muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika agasinyira ikipe ya Inter Miami iyoborwa na Devid  Beckham banakinanye muri Paris Saint-Germain.

Juventus uyu mwaka ushize w’imikino yatwaye igikombe cya munani cya shampiyona yikurikiranya, ndetse isezererwa na Lyon yo mu Bufaransa mu mikino ya 1/8 cya UEFA shampions league.

Aaron Ramsey ashobora utandukana na Juventus

 Matuidi ashobora gusanga Beckham muri Inter Miami


Juventus yegukanye ikombe cya munani cyikurikiranya cya Serie A 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND