RFL
Kigali

Humble Jizzo yashinze ikigo gifasha abantu kugura, kugurisha no gukodesha amazu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2020 8:35
0


Umuhanzi Manzi James uzwi kandi nka Humble Jizzo yashinze ikigo cyitwa “Tunga Real Estate” kizajya gifasha abantu mu ngeri zitandukanye kugura, kugurisha no gukodesha amazu.



Mu ijoro ry’uyu wa mbere Humble yatangarije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko yafunguye ikigo cyabaye umuhuza hagati y’ugura, ukodesha n’ugurisha inzu, ikibanza n’ibindi bifite aho bihuriye n’imiturire.

'Tunga Real Estate’ izajya ifasha abifuza amazu yo gukodesha muri Kigali no mu zindi Ntara kandi ikurikirane iki gikorwa kuva ku munsi wa mbere.

Ni ikigo kandi kizajya gitanga ubujyanama ku bifuza gushora imari mu bikorwa by’ubwubatsi, basobanurirwe inyungu zirimo, imbogamizi bashobora guhura nazo n’uko bazirinda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Humble Jizzo yavuze ko iki kigo gifite itandukaniro n’ibindi byari bisanzwe bitanga izi serivisi, ashingiye ku kuba bashaka guha agaciro abari basanzwe ari abahuza hagati y’abashaka amazu na banyirayo.

Uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, avuga ko bazajya bafasha abaguzi n’abagurisha kumenya amategeko agendanye n’ubutaka n’uko bakora buri kimwe binyuze mu mucyo.

Avuga ko uwaguze cyangwa uwakodesheje nawe bazajya bamubwira ibyerekeye umutungo yakodesheje, amategeko n’amabwiriza agomba gukurikiza.

Ati “Hari abandi babikora kandi bazaguhamaho. Ariko wasangaga umuhuza nta gaciro afite, ariko mu by’ukuri ni umuntu uguhuza n’umuguzi kandi ubishoboye.”

Akomeza ati “No ku ruhande rw’umuguzi aba akeneye kumenya ahantu ari bushore amafaranga ye. Niba agiye kugura inzu nto, yaba inzu y’ubucuruzi, yaba iyo kubamo cyangwa ikibanza cy’uruganda runini no kumenya imiturire n’icyo aho hantu hateganyirizwa.”

Humble avuga ko Tunga Real Estate izajya itanga amakuru ahagije ku muguzi, ku buryo azajya amenya n’icyo igishushanyombonera kivuga ku hantu agiye gutura cyangwa gukodesha.

Uyu muhanzi ni we muyobozi Mukuru wa Tunga Real Estate ndetse yamaze gufungura imbuga nkoranyambaga z’iki kigo.

Umuhanzi Humble Jizzo yashinze ikigo kizajya gifasha abantu gukodesha no kugurisha amazu

Humble yavuze ko Tunga Real Estate Ltd izaca akajagari mu bari basanzwe batanga serivisi zijyanye no gutura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND