Tariki ya 6 Kanama 2020, perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yagiye gufata mu mugongo igihugu cya Lebanon cyari kimaze guhura n’insanganya y’iturika ridasanzwe. Hari amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yereka abaturage b’iki gihugu batura amaganya yabo uyu mukuru w’igihugu ngo abavuganire; ibi birasa n’irikugerwaho.
Muri
uru rugendo umukuru w’igihugu cy’ Ubufaransa yagiriye mu gihugu cyari kimaze
guhura n’insanganya, usibye kwakirwa n’ibibazo by’abayobozi b’igihugu cya
Lebanon basaba ubufasha; abaturage na bo bagize icyo bamwisabira.
Mu
byo abaturage basabye Emmanuel Macron, mu majwi y’agahinda kenshi yumvikanye mu
mashusho amwe na mwe yafashwe, abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi buriho
ko n’ iyo nsanganya mu byayiteye harimo uburangare bw’ubuyobozi.
Ni
koko igihugu cya Lebanon cyarikimaze iminsi itari mike gihangana nuko cyazahura
ubukungu bwacyo bwahungabanye. Ku rundi ruhande, abategetsi muri iki gihugu
ntibari borohewe n’igitutu cy’abaturage basabaga guverinoma kwegura. Nyuma y’iri
turika byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko abigaragambyaga bongeye umurego.
Tugarutse
gato ku rugendo rwa Emmanuel Macron, ba baturage bamutekererezaga uburyo
barambiwe ubutegetsi bugiye kugusha igihugu mu rwobo, yabasezeranyije gukora
iyo bwabaga akagirana amasezerano n’abo bayozi kandi ko no muri Nzeri bizongera
kumuzindura.
Nyuma
y’iminsi ibiri akubutse muri iki gihugu, Macron yatumuje inama y’abakuru b’ibihugu
n’imiryango mpuzamahanga ngo bige ku kibazo cy’ uko bafasha iki gihugu, ibi
byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iyi nama y’iyakure, ibihugu kimwe n’imiryango
mpuzamahanga byiyemeje agera kuri miriyoni hafi $300. Indi ngingo
itakwirengagizwa nuko nyuma y’iyi mfashanyo, guverinoma yariho muri iki gihugu
yeguye kuri uyu wa mbere, tariki 10 Kanama. Ibi byose Macron yaba abiri inyuma?
Abasesengura
iby’ububanyi n’amahanga barahuza ubushake Macron afite mu gukemura iki kibazo n’
inyugu z’ubukungu bw’igihugu cye muri Lebanon. Raporo ya minisiteri y’ububanyi
n’amahanga mu Bufaransa y’uyu mwaka yerekanye ko iki gihugu kitari ku mwanya wa
7 ku rutonde rw’ibihugu byambere byohereza ibicuruzwa muri Lebanon. Magingo aya
Ubufaransa bwari ku mwanya wa 18. Ubufaransa bushora ageze kuri miriyoni $700 buri
mwaka muri Lebanon.
Ese
hari undi musaruro twaza kwitega ku mbaraga Emmanuel Macron ari gukoresha mu
gukemura ibibazo biri muri Lebanon bitari ugushaka kongera kuzahura isoko ry’Ubufaransa?
Ntawasoza atavuze ko n’ubusanzwe ibi bihugu byari bisanganwa ubufatanye mu
burezi, guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, umuco ndetse n’ibindi.
TANGA IGITECYEREZO