Wear It Safely Every (Where you Go), iyi ni imvugo ya MTN igamije kwifatanya n’abanyaRwanda mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iki kigo gitangaza ko gifite intego yo kubana n’abaturage muri ibi bihe bitoroshye. Muri iki gikorwa MTN izakorana na Minisiteri y'Ubuzima, RBD na Polisi.
Muri iki
gikorwa cyo gushikirazira abantu kwambara udupfukamunwa, iki kigo cy’ikoranabuhanga kimaze kuba ubukombe mu Rwanda kivuga ko gifite intego yo gusobanurira abantu ibyiza byo kwambara agapfukamunwa ndetse n’uburyo bwo kukambara mu buryo bunoze bwabafasha mu gutsinda iki
cyago kiswe Covid-19.
Bwana Mark Nkurunziza ushinzwe imali muri MTN yagize ati ”MTN yishimiye gufatanya n’abafatanya bikorwa b'ingenzi mu gukora ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye n’ibyo twakora mu guhangana n’icyorezo cya covid-19, by’umwihariko tuzibanda ku bijyanye n’ibyiza byo kwambara udupfukamunwa. Binyuze mu gusangizanya inshingano iki cyorezo twabasha kugihashya”.
Muri iki gikorwa Wear It Safely Every ”W.I.S.E”, MTN Rwanda itangaza ko izafatanya n’ibigo nka Minisiteri y’Ubuzima, ikigo gishinzwe ubuzima, Polisi n'ibindi. MTN ivuga ko iki gikorwa cyo gukangurira abanyagihugu kwambara agapfukamunwa neza ndetse n’inyungu zako kije gikorera mu ngata izindi gahunda za leta zijya gusa n'iyi ari zo: Kambare neza, Shishoza neza na Rwanyacovid19.Mark Nkurunziza yagize ati "MTN ikomeje kwibanda ku bikorwa byafasha abaturage
kugira ubuzima buzira umuze muri iki gihe. MTN muri iki gikorwa izatanga
udupfukamunwa tugera ku bihumbi icumi tuzafasha abaturage kwirinda Covid-19.”
Igikorwa cya
W.I.S.E ahanini kizakorwa hifashishijwe imbuga zikorera kuri murandasi
zibimburiwe n’imbuga nkoranyambaga, aha hazajya hifashishwa ikizwi nka hashtag
igira iti ”BeW.I.S.E and On outdoor site countrywide”
Muri iki gihe
Isi yugarijwe na covid-19 ubuyobozi bwa MTN buvuga ko bwagerageje kuba hafi
abaturage mu bikorwa bigiye bitandukanye birimo ibyo gufasha bamwe mu ngeri
zitandukanye ndetse hari n'inkunga zagiye zinyura muri minisiteri y’imali
n’ubukungu (Ministry of Finance and economic), gusa magingo aya igarutse yigisha
abantu ibyiza by'agapfukamunwa ndetse n’uburyo bwo kukambara neza.
Bwana Nkurunziza mu gusoza yavuze ko uko abantu bitwara mu kurwanya ikwirakwira rya covid-19 ari byo bigena igihe bashobora kuzongera gusubira mu bucuruzi busesuye nk'uko bwahoze. Yasabye abantu kuba abanyabwenge bambara agapfukamunwa, ati “Kuba umunyabwenye wambara agapfukamunwa ni yo nzira yoroshye yo kwirinda unarinda n’abandi muri uru rugamba rwo kurwanya covid-19”.
TANGA IGITECYEREZO