RFL
Kigali

2020: Dore ibihugu 5 biyoboye Isi mu kugira igisirikare gikomeye kurusha ibindi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:11/08/2020 8:30
0


Mu rwego rwo kubaka ubudahangarwa ibihugu bitandukanye bigenda bishyira amamiliyaridi y’amadolari buri mwaka mu gisirikare, ahanini kugira ngo bibabere intwaro yo kwirinda umwanzi washaka kuvogera igihugu cyabo ndetse hamwe no kongera igitinyiro cyabyo mu rwego mpuzamahanga.



Kugeza mu mwaka wa 2020, Global Firepower, urubuga rukurikirana imbaraga za gisirikare, rwashyize hanze urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi bihugu ku Isi. Ahanini hashingiwe ku bintu bitandukanye birimo, ibikoresho bya gisirikari ibyo bihugu bifite, ingengo y’imari ndetse n’imbaraga za gisirikare ibyo bihugu byagaragaje.

5.Japan

Ubuyapani ni igihugu kibarizwa ku mugabane wa Aziya, kikaba gituwe n’abaturage bangana na miliyoni 126,476,461. Mu myaka 41 ishize ni bwo iki gihugu cyatangiye kubaka igisirikare cyacyo kugeza aho muri uyu mwaka wa 2020 kigaragara muri bitanu bya mbere. Muri uyu mwaka Ubuyapani bwashyize mu gisirikare ingengo y’imari ingana na miliyari 49 z’amadorali y’ Amerika.

Ubuyapani bufite abasirikare bagera ku 247,160 bari mu kazi ndetse n’abandi bagera ku bihumbi 60 bashobora kwiyambazwa isaha n’isaha (Reserved Force). Ubuyapani bufite indege z’intambara 1,549, bukanagira ubwato bw’intambara 151.

4.Ubuhinde

Ubuhinde ni igihugu kibarizwa ku mugabane wa Aziya, kikaba gituwe n’abaturage bagera kuri 1,380,004,385. Ubuhinde bumaze iminsi bugira amakimbirane ashingiye ku butaka na Pakisitani hafi y’akarere ka Kashmir. Ubuhinde bufite abasirikare 1,444,000 bari mu kazi. Bufite imodoka z’ intambara ibihumbi 16 zirimo burende 3,500 bukagira indege z’intambara 1,785. 

Muri uyu mwaka Ubuhinde bwashyize mu gisirikare ingengo y’imari ingana na miliyari 61 z’amadorali y’ Amerika. Bimwe mu byatumye Ubuhinde bushyirwa mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku isi ni umubare mwinshi w'abasirikari bufite.

3. Ubushinwa

Igihugu cy’Ubushinwa ni cyo cya mbere gifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku mugabane wa Aziya. Ubushinwa butuwe na 1,439,323,776 z’abaturage, bukaba bufite abasirikare bagera kuri 2,183,000.

Ubushinwa, igihugu gikomeye muri Aziya n’umwanzi ugenda wiyongera muri Amerika, kiza ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde. Bimwe mu bikoresho by’intambara ubushinwa bufite harimo imodoka z’intambara 25,000 indege z’intambara 2,800 ndetse n’intwaro z’ubumara 300.

Muri uyu mwaka Ubushinwa bwashyize mu gisirikare ingengo y’imari ingana na miliyari 237 z’ amadorali y’Amerika.

2. Uburusiya

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye turahasanga Uburusiya, igihugu giherereye ku mugabane w’iburayi kikaba gituwe n’abaturage bagera kuri 145,934,462.

Uburusiya bufite abasirikare bagera kuri 1,013,628 bari mu kazi na miliyoni 2.5 bashobora kwitabazwa byakomeye (Reserved). Ingabo zirwanira mu kirere z’Uburusiya zifite indege zirwana 873 na kajugujugu 531. Mu mazi, bafite ubwato 62 hamwe n'ubwato 48 bw'intambara.

Muri uyu mwaka Uburusiya bwashyize mu gisirikare ingengo y’imari ingana na miliyari 48 z’amadorali y’Amerika. Bufite intego yo kongeraho 44% bitarenze imyaka itatu iri imbere. Kuva Vladmir Putin yagera ku butegetsi ingengo y’imari y’igisirikare yikubye gatatu.

1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)


Ku mwanya wa mbere ntibitunguranye kuba tuhasanga Leta Zunze  Ubumwe za Amerika kuko iki gihugu kimaze igihe kihariye uyu mwanya. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zituwe n’abaturage bagera kuri 331,002,651. Iki gihugu gifite abasirikare 1,400,000 bari mu kazi, kikanagira ibihumbi 800 bashobora kwitabazwa mu gihe byakomeye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu gifite igisirikare gikoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru cyane cyane mu bijyanye n’intambara zo mu mazi. Iki gihugu gifite intwaro z’ubumara 7,500.

Src: military.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND