RFL
Kigali

Niwe Nate w’amezi 9 akeneye ubufasha bwawe ngo yivuze indwara ikomeye yo kugira imyenge ku mutima

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2020 17:28
0


Niwe Nate ni umwana muto w’umuhungu umaze amezzi icyenda ku isi kuko yavutse tariki ya 29/10/2019. Ni mwene Kambanda Augustin na Kakuze Marie Claire batuye muri Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo.



Uyu mwana bamenye uburwayi bwe kuva ku mezi atatu akivuka bazenguruka amavuriro atandukanye mu Rwanda ariko nyuma baza guhabwa raporo n’inzobere zo mu bitaro bikuru bya CHUK ko uyu mwana afite imyenge myinshi ku mutima kandi ko agomba kuvuzwa vuba mu bitaro bifite ubushobozi bwo kubaga umutima kuri bene iyi ndwara.

Kambanda Augustin usanzwe akora imirimo iciriritse irimo no gutera ibiraka yavuze ko inzobere zo mu Buhinde zavuze ko uyu mwana ashobora gukira ariko byasaba ko abagwa kandi akitabwaho bihagije. Uyu mubyeyi avuga ko hakenewe nibura 10,000 by’amadolari y’Amerika hakubiyemo amafaranga yishyurwa kwa muganga, ay’amatike azabajyana, ayo kugura imwe mu miti, ayo kwifashisha mu mibereho y’umurwaza n’umurwayi byose bikubiye hamwe.

Uyu muryango kandi uvuga ko wakoze ibishoboka byose ugashakira uyu mwana ubuvuzi bityo udufaranga bari bafite twose twagendeye mu kuvuza umwana ndetse n’ibyo batunze bagenda babigurisha. Abo mu muryango w'uyu mwana nabo batishoboye, bamwe muri bo bagiye bamuteranyiriza, ubu bamwijeje ko bamubonera ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu by’amanyarwanda (650,000Frw).

Kuri ubu hakenewe miliyoni icyenda zisaga kugira ngo uyu mwana ajye kwivuza mu Buhinde, ushyizeho abamuseranije kumuha 650,000Frw. Ubaye wumva hari icyo wafasha uyu mwana kugira ngo ajye kuvurirwa mu Buhinde, wamahagara cyangwa ukohereza inkunga yawe kuri iyi nimero ya telefone igendanwa; 0788464189, ikaba yanditse kuri Kambanda Augustin se w'uyu mwana.

Ababyeyi b'uyu mwana barasaba umuntu wese wumva afite umutima wo kugira icyo yabafasha uko cyangana kose yaba 500Frw, yaba ijana uko yaba angana kose ko yabatabara bakabasha kuvuza uyu mwana ubuzima bwe butabacika bareba.


Niwe Nate hamwe n'ababyeyi be bari kumutabariza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND