RFL
Kigali

Daddy V yasohoye indirimbo yise “Umuhemu” igaruka ku bakobwa bababaza abakunzi babo-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/08/2020 18:20
0


Abahanzi, bifashisha ibihangano byabo mu gutambutsa ubutumwa runaka, mu byo baririmba, akenshi biba mu buzima busanzwe. Daddy V uri mu bari kuzamuka neza hano mu Rwanda yasohoye indirimbo yise “Umuhemu” irimo amagambo agaruka ku kababaro umusore aterwa n’uwo yitaga umukunzi we bikarangira amuhemukiye.



Iyi ndirimbo “Umuhemu” Daddy V ayisohoye nyuma y’indirimbo yise “Oriana” yakoranye n’umuhanzi Mc Tino. Inyarwanda.com yaganiriye n’uyu muhanzi uri mu bari kuzamuka neza muri muzika, atangaza ibyiyumvo bye by’ejo hazaza h’umuziki we n’ingamba ze muri rusange.


Ubusanzwe, amazina nyakuri yitwa Muvunyi Jean Bosco Victor agakoresha akazina ka Daddy-v mu ruhando rwa muzika. Kuva yatangira ubuhanzi bwo kuririmba, amaze kugira indirimbo zigera kuri 8 ariko akemeza ko izamenyekanye ari 4.

Daddy V ahamya ko yatangiye umuziki mu 2014 aho atacitse intege kugeza magingo aya. Mu ndirimbo 8 afite harimo; Umwamikazi, Iminsi, Baby boo, Mutima w’urugo, Damu yangu (yakoranye na S/Major Robert ), Mfata ndetse na Oriana yakoranye na Mc Tino. Indirimbo ‘Mutima w’urugo’ yakunzwe mu birori bitandukanye cyane cyane mu bukwe.


Iyi ndirimbo Umuhemu, iri mu zo uyu muhanzi Daddy V avuga ko zamugoye kuko yemera ko yatangiye kuyikorera amajwi mu mwaka ushize. Umuhemu yatunganijwe n’aba Producer babiri, aribo; Heavy Kick na Dj Mussa.

Ku ruhande rw’intego afite muri muzika yatangaje ko ibanga ari ugukorana imbaraga no gutanga ubutumwa bwiza. Yagize ati “Umuziki ni kimwe nka Business yunguka, mu gutera imbere rero ibanga ni ugukorana imbaraga no gukora indirimbo zifite ubutumwa ku bantu, ibi bituma uwumvise indirimbo ifite ubusobanuro yiyumvamo umuhanzi akamukunda”.

KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO “UMUHEMU’YA DADDY V







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND