RFL
Kigali

Clarisse Karasira yahishuye ko hari imishinga yatangiye gukorera muri Philippines-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2020 15:21
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangaje ko hari imishinga mito yatangiye gukorera mu gihugu cya Philippines nyuma yo kunyurwa n’uburyo bw’imibanire bw’abatuye iki gihugu.



Philippines iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umugabane wa Asia no mu Burengerazuba bw’inyanja ya Pacific. Ni igihugu gifite umurwa Mukuru Manila kikaba kiyobowe na Perezida Rodrigo Duterte ukunze gutungura benshi bitewe n’ibikorwa bye.

Mu ibarura rya Banki y’Isi ryo mu 2018 ryagaragaje ko Philippines ituwe n’abantu barenga miliyoni 106.7. Abaturage baho bakoresha ururimi rw’Icyongereza ndetse na Filipino. Imaze igihe ishoye imari mu nganda ndangamuco byanatumye filime z’abo muri iki gihe zihagaze neza ku isoko zirebwa n’umubare munini.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko akunda bihebuje Philippines biturutse ku mibanire y’abantu baho, ibyo batunze n’ibindi byatumye yumva yifuza kuhakorera.

Clarisse avuga ko yakuze adakunda gukurikira ibibera mu mahanga, ahubwo ko yagiye ashyira imbere kumenya amateka y’u Rwanda, abami n’ibindi byubakiye ku muco Nyarwanda.

Avuga ko mu mwaka wa 2014 ari bwo bwa mbere yarebye filime y’uruhererekane ari iyo muri Philippines. Iyi filime ngo yatumye akunda abakinnyi b’abakobwa babiri bayikinnyemo abigiraho byinshi n’ubu akigenderaho.

Clarisse avuga ko bamumpaze irungu, ndetse ngo iyi filime yamuhuje n’abantu benshi ku buryo n’ubu bavugana umunsi ku munsi.

Ati “Ndahakunda cyane. Abantu bariyo bamenye ko nyuma y’u Rwanda, u Burundi wenda n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika ni igihugu nkunda cyane. Ni igihugu nicara nkasengera. Ni igihugu menya amakuru yacyo menshi.”

Clarisse avuga ko hari imishinga atekereza gukorera muri Philippines ndetse ko hari n’ibyo yatangiye kuhakorera bitari binini.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IBIHE" YA CLARISSE KARASIRA


Avuga ko ibyo yatangiye gukorera muri Philippines n’ibyo atekereza kuhakorera bifite aho bihuriye n’umuziki n’ibindi byo mu buzima busanzwe.

Ati “Nta hantu bihuriye n’ubuzima. Ibyo ntekereza kuhakorera hari ibifite aho bihuriye n’ubuzima hari n’ibindi bifite aho bihuriye n’ubuzima busanzwe n’abantu. Hari ducye nagerageje ariko twibanga.”

Uyu mukobwa avuga ko ibihe bisubiye uko byari biri nyuma ya Coronavirus, muri Philippines ari hamwe mu hantu yifuza kubonera umugisha.

Muri muzika, Clarisse Karasira aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ibihe” yakoreye muri Bazirika y’i Kabgayi aho yize amashuri yisumbuye.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangaje ko hari imishinga mito yatangiye gukorera muri Philippines

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE KARASIRA AVUGA KO YATANGIYE GUKORERA MURI PHILIPPINES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND