Ibisasu bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa Atomic bomb ni bimwe mu byateje ingaruka zikomeye mu Buyapani, uko tekinoloji itera imbere niko hirya no hino ku isi hacurwa intwaro z'ubumara zishobora no kurangiza ikiremwamuntu ku isi dutuye.
Ku itariki ya 6 Kanama mu 1945 igihe intambara ya 2
y’isi yari irimbanyije abanyamerika bateye igisasu bahaye izina ry’agahungu
gato (Little boy) mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani. Nyuma
y’iminsi itatu, ni ukuvuga ku itariki ya 9 Kanama mu 1945 ikindi gisasu cyahawe
izina ry’umugabo ubyibushye (Fat man) cyatewe mu wundi mujyi witwa Nagasaki ho
mu Buyapani n’ubundi. Ibi bisasu byombi byahitanye abantu babarirwa mu 200,000
barimo abasirikare n’abaturage basanzwe.
Ingaruka z’ibi bisasu zahitanye benshi mu myaka
yakurikiye iraswa ryabyo kuri iriya mijyi, hakaba hari n’abashakashatsi bahamya
ko ubumara bw’ibi bisasu bwaba bwarahinduye uturema ngingo fatizo (genes) twa
bamwe mu baturage b’u Buyapani, bakaba rero kugeza n’ubu hari ibibazo bagihura
nabyo kubera biriya bisasu. Magingo aya baracyahanganye n’ingaruka zabyo
kandi bimaze imyaka myinshi bitewe, ngo ni ukubera ubumara bwabyo bwaba
buhererekanywa mu maraso igisekuru ku kindi.
Ibi bisasu byombi byatewe mu Buyapani biri mu bwoko
bw’ibyitwa Atomic bombs bikaba byaratangariwe na benshi kubera ubukana bwabyo.
Gusa mu myaka yakurikiye intambara ya 2 y’isi, ibihugu by’ibihangange ku isi
byakomeje gucukura ku bwinshi bene ibi bisasu mu buryo nyine bwo guhigana
ubutwari no kugaragaza ubukaka imbere y’amahanga. Uko iterambere ryagiye rikura
ibihugu byagiye byiga uburyo noneho byakora ibisasu birengeje ubukana biriya
bya Atomic bombs.
Igisasu cyiswe agasore gato (little boy)
cyatewe mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani
Ibisasu byacuzwe nyuma bikagaragara ko birushije
imbaraga Atomic bombs ni ibyitwa Hydrogen Bombs. Tugiye kurebera hamwe rero
ikorana buhanga riri muri aya moko abiri y’ibisasu, aho bihuriye n’aho
bitandukaniye.
Dore
ibyo ibisasu bya Hydrogen bombs n’ibya Atomic bombs byombi bihuriye ho
Ubu bwoko bwombi bw’bisasu bukorwa hifashishijwe uburyo
bwo guhuza cyangwa se gucagagura umutima w’imbere(nucleas) w’ibinyabutabire
runaka byabugenewe, ubu buryo bukaba bizwi ku izina rya nuclear reactions mu
bijyanye n’ubutabire (chemistry). Iyo bari gucagagura uriya mutima
w’imbere (nucleas) w’ikinyabutabire cyangwa se bari gufatanya imitima myinshi
y’ibinyabutabire bakayihuriza hamwe, byombi bitanga imbaraga nyinshi cyane
kandi mu gihe gito, arizo zivamo ririya turika tubonesha amaso yacu, ndetse
n’ukwangirika kw’ibintu runaka.
Ibi bisasu byose rero bifite ubushobozi bwo kwica abantu benshi mu gihe gito cyane cyangwa se mu gihe kirekire bitewe n’imirasire yangiza ikomeza kugaragara aho byatewe. Ikindi kandi, ibishashi byabyo biba bifite ingufu nyinshi ku buryo bishobora gusenya amazu ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi.
1.
Imikorere
y’ibisasu byo mu bwoko bwa Atomic bombs
Uburyo ibi bisasu biturika, byifashisha uburyo byo
gushwanyaguza umutima w’imbere(nucleas) w’ibinyabutabire runaka, wamara
gushwanyuka ukabyara utundi duce duto, utu natwo iyo dushwanyutse tubyara utundi
twinshi cyane gutyo gutyo kugera ubwo iturika rirangiye bitewe n’ubukana ndetse
n’ubunini icyo gisasu cyakoranywe. Uru ruhererekane rw’iturika (chain reaction)
by’utu duce tw’umutima w’ibinyabutabire runaka twitwa Nuclear fission, niyo
mpamvu ibi bisasu nabyo bashobora no kubyita Fission bombs.
Mu binyabutabire byifashishwa cyane mu gucura ibi
bisasu bya Atomic bombs harimo ikinyabutabire cya Uranium cyahawe umubare wa
235 (Uranium-235), ikinyabutabire cya Plutonium cyahawe umubare wa
239 (Plutonium-239), cyangwa se rimwe na rimwe bagakoresha Uranium yahawe
umubare wa 233 cyangwa se Neptunium 237. Ibi binyabutabire byose bakoresha
harimo ibiragaragara mu buzima busanzwe kuko bicukurwa hirya no hino ku isi
cyangwa se bakabikorera mu mazu yabugenewe.
Dore
rero uburyo ibisasu bya Atomic bombs bibasha guturika hakoreshejwe uburyo bwa
Nuclear fission
Nkuko umuntu agizwe n’ingingo z’umubiri wenda
nk’amaboko, izo ngingo nazo ziba zigizwe n’ibice runaka aha twavuga nk’intoki
ku maboko. Ibyo bice nabyo bikaba bigizwe n’utundi turema ngingo(cells) duto
cyane tutaboneshwa ijisho tukaba dukorerwa mo imirimo y’ibanze ituma umuntu
cyangwa se ikindi kiremwa kibaho.
Ibi ninako biba bimeze ku kinyabutabire(element) icyo
ari cyo cyose aho wenda twavuga nk’umwuka wa Oxygene duhumeka cyangwa se Uranium
ikoreshwa mu gukora ibisasu kirimbuzi bya Atomic bombs.
Iyi Uranium iba igizwe n’uduce duto cyane twitwa Atoms
natwo tuba tugizwe n’uduce dutatu tw’ingezi ari two:
-Uduce abahanga
bagaragaza bakoresheje ikimenyetso cyo guteranya tukaba twitwa Proton, hamwe
n’utundi tutagira ikimenyetso abahanga mu by’ubutabire bahaye izina rya
Neutrons bisobanuye ko ntaho tubogamiye kuko nta kimenyetso tugira. Utu duce
twombi rero twitwa Proton na Neutron tuba turi mu mutima w’imbere(nucleas) wa
Atom.
-Utundi duce twa gatatu twa Uranium ni uduce duto
abahanga bagaraza bakoresheje ikimenyetso cyo gukuramo twitwa Electrons, two
tukaba tuzenguruka inyuma ya wa mutima w’imbere wa Atom ariwo Nucleas.
Iyo rero indege irashe igisasu cyo mu bwoko bwa Atomic
bomb cyangwa se kigafungurwa ngo cyemererwe guturika, haba ibintu byinshi cyane
byasobanurwa mu magambo menshi, ariko icy’ingenzi ni uko kamwe mu duce duto
cyane(Atom) twa Uranium iba ikoze icyo gisasu gahita gashwanyuka. Muri uko
gushwanyuka za Neutrons zitagira ikimenyetso ziba ziri mu mutima imbere zihita zihuta
n’umuvuduko mwishi cyane zikajya gushwanyuza udutima tw’izindi Atoms.
Iyo bigenze gutya izo atoms zishwanyutse bundi bushya
nazo zishwanyura izindi gutyo gutyo, ku buryo igisasu kimwe gishobora gukwira
umugi wose ari uduce duto tugenda duturika natwo dugaturitsa utundi. Iryo turika ry’uduce duto cyane(Atoms)
tutaboneshwa ijisho tw’igisasu ritanga ingufu nyinshi cyane zigaragarira amaso
mu buryo bw’umuriro utwika ndetse n’imirasire yangiza buri kintu cyose
inyuzemo.
Igishushanyo
kigaragaza uburyo umutima w’imbere(Nucleas) wa Uranium(U) uturitswa na Neutrons
bikaza gutanga ingufu zishobora kwangiza mu buryo bw’uruhererekane
Iyi mibare bagenda bashyira ku nyuguti ya U isobanura
ubutare bwa Uranium yerekana amoko (isotopes) y’ikinyabutabire kimwe aba
atanganya ubushobozi cyangwa se atanateye kimwe. Nk’ubutare bwa Uranium
bushobora kugira amoko menshi akaba yakwifashishwa mu bintu bitandukanye bitewe
n’ubushobozi bwa buri bwoko, niyo mpamvu kugira ngo bayatandukanye abahanga mu
by’ubutabire bicaye bakayaha imibare igiye inyuranye bagendeye ku bintu byinshi
kandi mu buryo bw’ubwumvikane.
2.
Imikorere
y’ibisasu byo mu bwoko bwa Hydrogen bombs
Mu iturika ry’ibi bisasu byifashisha icyarimwe uburyo bwo gushwanyuza umutima w’imbere w’ikinyabutabire runaka (nuclear fission) ndetse no guhuza udutima twinshi (nucleas) tw’amoko y’ikinyabutabire kimwe (isotopes) cyangwa se guhuza udutima twinshi tw’ibinyabutabire byinshi binyuranye; ari byo mu butabire bita Nuclear Fusion. Ibinyabutabire bikunze kwifashishwa mu gukora ibi bisasu harimo: amoko anyuranye (isotopes) y’ikinyabutabire cya Hydrogene ari yo Tritium ndetse na Deuterium. Iyi Hydrogene ikurwa mu mwuka usanzwe, cyangwa se igakorwa mu mazu yagenewe iby’ubutabire (laboratories)
Igisasu
cyo mu bwoko bwa Hydrogene kiri mu bubiko
Guturika
mu buryo bwa Nuclear fusion bigenda gute?
Nk'uko twamaze kubona hejuru mu buryo bwa Nucleas
fission ibisasu bya Atomic bombs biturika mo, guturika mu buryo bwa Nucleas
fusion kw’ibisasu bya Hydrogen bombs byo bibaho hifashishijwe amoko
anyuranye (isotopes) y’ikinyabutabire cya hydrogene nk'uko izina ry’igisasu
(hydrogen bomb) ribivuga.
Igishushanyo
kigaragaza uburyo amoko anyuranye(isotopes) ya Hydrogene asekurana bigatanga
iturika ry’ingufu zihambaye
Iyo amoko abiri bakoresha ya Hydrogene ariyo deteurium
na Tritium asekuranye, udutima twayo(nucleas) turashwanyuka bikabyara uduce
twitwa Neutrons tumwe tutagira ikimenyetso n’ikindi kinyabutabire kitwa helium,
hakiyongeraho n’ingufu nyinshi cyane ku gishushanyo bise Energy ziruta
iziboneka mu buryo bwa nucleas fission bukoreshwa muri Atomic bombs.
Dore
rero uburyo ibisasu byo mu bwoko bwa Hydrogen bombs bibasha guturika hakoreshejwe
uburyo bwa nuclear fission hamwe na nuclear fusion icyarimwe
Hejuru mu gasongero ka Bombe yo mu bwoko bwa Hydrogene
ni ho habera iturika twabonye ryitwa Nuclear fission, rikaba ari ryo ribanza
kuba iyo imbarutso y’iki gisasu ikimara gukururwa. Iyo iryo turika rirangiye
imirasire myinshi ishyushye cyane ihita imanuka igatwika igice cyo hasi cyo
kibera mo Nuclear fusion, noneho igisasu cyose kigasandara, rwa ruhererekane
rw’uko uduce tugenda dutera utundi guturika rugakomeza kugeza ubwo ingufu
cyakoranywe zirangiye.
Igishushanyo
kigaragaza intambwe ku ntambwe uburyo igisasu cya Hydrogene giturika
Mu gishushanyo cya 1(hejuru) barerekana uburyo hejuru
mu gasongero k’igisasu ibinyabutabire baba bashyizemo bishya mu buryo bwa
Fission, noneho mu gishushanyo cya 2 bakerekana uburyo ingufu zivuye hejuru
zijya gutwika igice cyo hasi.
Ku gishushanyo cya gatatu barerekana uburyo igice cyo hasi kiberamo Nuclear fusion gitangira gushya maze mu gishushanyo cya 4 bakerekana igice cyo hasi na cyo gituritse. Ibi byose tumaze kubona biba mu gihe kingana n’ibice 6000 by’isegonda ku buryo mbese bitaboneshwa amaso kuko nyine n’isegonda rimwe rituzura kikaba cyasandaye.
Kubera y’uko ibi bisasu byo mu bwoko bwa Hydrogen
bombs bikoreshwa ubu buryo bubiri icyarimwe, bisobanuye ko mo imbere muri bene
iki gisasu haba harimo Atomic bomb kuko nyine habera mo icyo twabonye kitwa
nucleas fission hakaba mo n’ikindi gice twabonye giturika mu buryo bwa Nucleas
fusion.
Iyi ni yo mpamvu rero bavuga ko ibisasu byo mu bwoko
bwa Hydrogen bombs bisumbya ubushobozi kure ibyo mu bwoko bwa Atomic bombs,
kuko Hydrogen bomb imwe iba igizwe na Atomic bomb n’ikindi gice cya kabiri.
N’ubwo ntaho ibi bisasu bya Hydrogen bombs byari byakoreshwa mu ntambara, ariko
amagerageza agiye anyuranye akorwa n’abahanga mu bya Nikereyeri (Nuclear) agaragaza
ko igisasu cya Hydrogen bomb n’icya Atomic bomb byombi bingana mu bunini, icya
Hydrogen kiba gikubye icya Atomic inshuro 1,000 mu bijyanye n’ingufu.
Kugeza ubu ibihugu bifite ibi bisasu byo mu bwoko bwa
Hydrogen bombs ni bitandatu gusa ari byo:
§ Leta Zunze Ubumwe za Amerika
§ Ubushinwa
§ Uburusiya
§ Ubwongereza
§ Ubufaransa
§ Ubuhinde
Gusa n’igihugu cya Korea ya ruguru kijya kigamba ko
kibifite. Nyuma y’ibi ariko, ibi bihugu byose tumaze kubona byasinyanye
amasezerano yo guhagarika icurwa ry’ibi bisasu kubera ubukana bwabyo ndetse no
gusenya ibyaba byaracuzwe, kuko hakekwa ko habaye intambara buri gihugu
kibifite kikabikoresha, hari impungenge y’uko ikiremwa muntu n’ibindi
binyabuzima byashira ku isi.
Src: Science Alert & Live Science
TANGA IGITECYEREZO