Kuri iki cyumweru abakuru b’ibihugu bitandukanye ku isi bakoze inama yo kurebera hamwe uburyo batera inkunga iki gihugu giherutse guhura n’iturika rikomeye mu minsi itanu ishize.
Iyi nama yashyizweho
n’Ubufaransa ndetse n’umuryango w’abibumbye (UN) ikaba yatangiye i saa
munani (14h00) ku isaha yo muri Libani. Mu bayitabiriye harimo Donald Trump, Emmanuel Macron, abahagarariye umuryango
w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), Ubushinwa, Uburusiya, Egypt, Jordan, Ubwami
bw’Abwongereza (UK) n’abandi bayobozi ba
Liban mu nzego zitandukanye.
Ku wa kane tariki 6 z’uku
kwezi nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasuye Beirut, atangaza ko
ashaka guhuriza hamwe inkunga mpuzamahanga ikagenerwa iki guhugu.
Itangazo ryavuye muri
Perezida y’Ubufaransa rivuga ko inama yo kuri iki cyumweru igamije
gukangurira abafatanyabikorwa bo muri Liban no gutegura ndetse no guhuriza
hamwe inkunga iri bube ivuye mu miryango mpuzamahanga itandukanye.
Ku rubuga rwe rwa tweeter, Perezida Trump yavuze ko yaganiriye na President w’Ubufaransa Macron ku byago
byagwiririye Beirut yemeza ko nawe azitabira iyi nama.
Ni muri urwo rwego ibihugu bitari bicye bimaze kwiyemeza inkunga ya miliyoni z’amadolari kandi byohereza amato, abashinzwe ubuzima, ndetse n’ibikoresho bitandukanye byo gufasha Beirut.
TANGA IGITECYEREZO