RFL
Kigali

Nyuma y'igihe asohoye Filime zakunzwe Yves Iyaremye agarukanye filime y'uruhererekane yise 'Nyiraburyohe'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2020 12:53
0


Yves Iyaremye umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime utuye mu karere ka Rubavu, yatangiye gusohora filime y’uruhererekane yise NYIRABURYOHE, umwuga agarutsemo nyuma y’imyaka isaga 7.



Yves Iyaremye ubusanzwe ni umukinnyi, umwanditsi akaba n’umushoramari  muri filime aho yabanje gusohora mu mwaka wa 2012 iyiswe 'Nyiramariza' yakinnye akirangiza ishuri mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Yohani i Nkumba mu karere ka Rubavu.

Urugendo rwe yarukomereje kuri Filime 'Ineza Yawe' yasohotse mu mwaka wa 2013 asa n'uvuye mu bya filime ariko akomeza kubirebera ku ruhande aho yahise yiyegurira filime mbarankuru zitandukanye yari agikora kugeza kuri uyu munsi ateganyaho gusohora Filime y’uruhererekane.

Kuri ubu umukinnyi wa Filime Yves Iyaremye arubatse afite umugore nyuma y'ibibazo by’inzitane yagiye amenyekanamo mu mwaka ushize aho yavuzwe cyane ubwo yateraga ivi umukobwa biteguraga kubana akamwemerera ariko nyuma y’icyumweru agatungurwa no gusanga uwo mukobwa yagiye mu Murenge.

Iyi nkuru yabaye imwe mu nkuru z’incamugongo aho yari yambitse impeta Mutimukeye Joselyne mu birori byabereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu akaza kumuhemukira akisangira undi. 

Yves Iyaremye utaraje gucika intege mu mpera z’umwaka wa 2019 ni bwo yaje kubona umuhoza amarira bakora ubukwe bw’akataraboneka bwaje kwitabirwa n’impanga nyinshi na cyane ko nawe afite uwo bavukana nk’impanga.


Yves Iyaremye agarutse mu gukina filime nyuma y'imyaka 7

Uyu mukinnyi wa Filimie aganira na INYARWANDA yadutangarije ko yongeye kugaruka mu mwuga akunda cyane nyuma y’igihe adasohora filime. Agira ati: "Nishimiye kuba ngarutse mu kibuga nari maze iminsi nisuganya ngo ndebe ko nazazana imbaraga,twatangiye gusohora filime yitwa NYIRABURYOHE ni iyanjye kandi ntabwo bizahagarara kuko burya impano ntabwo umuntu ayihishira.”

Akomeza avuga ko mu mishinga afite ahazaza harimo no kuzakina filime ku byamubayeho ubwo yateraga ivi umukobwa wamwijeje ko bazabana akaza kwisangira undi mu buryo butunguranye aho azaba agaragaza ubuhemu abakobwa bamwe basigaye bakora.


Yves Iyaremye yatangiye gusohora filime y'uruhererekane

Agaruka ku butumwa buri muri filime 'NYIRABURYOHE' yagize ati: "Sabizeze ni filime ishingiye ku makosa, ingeso zitandukanye zisigaye zikorwa ziganjemo gucana inyuma,ubuhehesi bubera mu nsengero, mu byumba by’amasengesho n’ingaruka biteza ku bantu batandukanye,ikigamijwe ni ukwigisha no gusaba abantu gucika ku ngeso mbi.”

Muri filime NYIRABURYOHE hagaragara umupasiteri bafatana agakingirizo aho ajya mu cyumba cy’amasengesho afite na gahunda yo kujya gusambanya umugore w’abandi ariko abakirisitu bakaza kumufata, hagaragaramo SABIZEZE ari nawe ukina ari Yves Iyaremye nawe usanga mu bibazo bitandukaye. Iyi filime biteganyijwe ko izajya isohoka kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu wa buri cyumweru.


Yves Iyaremye akina yitwa Sabizeze muri iyi filime ye y'uruhererekane

REBA HANO FILIME Y'URUHEREREKANE 'NYIRABURYOHE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND