RFL
Kigali

Beirut: Agahinda n’umubabaro byavuyemo uburakari, aho umujyi wuzuyemo abigaragambya

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:8/08/2020 23:26
0


Beirut, umujyi wa Lebanon, ahaherutse kuba iturika ku cyambu, byinshi muri uyu mujyi bikangirika, abaturage bagannye imihanda n’uburakari bwinshi, dore ko mu myigaragambyo yabo hari kubonekamo ibikorwa by’ubwangizi.



Tariki ya kane muri uku kwezi ni bwo icyambu muri Lebanon cyaturitse ku buryo buhambaye, ndetse hangirika byinshi mu mujyi wa Beirut.

Iri turika ryahungabanyije byinshi, gusa byihariye, abatuye muri iki gihugu bahuye n’ Ihungabana. Mu bihe by’ agahinda n’ umubabaro, abaturage ba Lebanon bayobotse imihanda n’ uburakari bwinshi batangiza imyigaragambyo.

Ibikorwa byaranze abigaragambyaga, harimo gufata inyubako ikoreramo minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga, ndetse banajugunya impapuro zose hanze,

Bakomeje banagera mu gace ka Martyr Square, aho bahamagariraga kwihorera ku banyepolitiki bavuga ko bafite uruhare mu iturika ryashegeshe umujyi wa Beirut.

Abigaraganbya ndetse banafashe inzu ikoreramo minisiteri y’ imari, ndetse naho bagafata impapuro zibitse mu biro by’ iyi minisiteri bakabijugunya mu madirishya. Aba, baje no gufata ifoto ya Perezida Michel Aoun, nayo ijugunywa hanze.

Abigaragambya bahamagariye abaturage bagenzi babo ko bagana imihanda, hanyuma nabo bagafata za minisiteri zitandukanye.

Mugihe imyigaragambyo igikomeje muri Beirut, abaturage bamaze gufata za minisiteri, ndetse n’ ibiro bikuru by’ asosiyasiyo/ihuriro ry’ amabanki.

Imibare yerekanwa n’ Umuryango wa Red Cross, yemeza ko abigaragambya 238 bakomerekeye muri ibi, 63 bakaba bagejejwe mu bitaro bira hafi, ndetse abandi 175 bahawe ubuvuzi aho haberaga imyigaragambyo.

Mu makuru ya Aljazeera, yemeza ko umupolisi yiciwe mu myigaragambyo iri kubera muri Beirut.

Iri turika ryatewe n’ ibinyabutabire ‘ammonium nitrate’ byari bibitswe mu bubiko bw’ icyambu kuva mu mwaka wa 2013, byari bifite toni 2,750.

Iki cyambu cyaturitse kikangiza byinshi mu mujyi wa Beirut, bivugwa ko cyari gifatiye runini iki gihugu cya Lebanon, cyane ko 80% y’ ingano yinjiraga muri iki gihugu yanyuraga kuri iki cyambu.

Kugeza kuri uyu munsi abamaze kumenyekana ko bapfiriye muri iri turika bageze ku 158, mu gihe abakomerekeyemo bamaze kurenga 6,000, ndetse 21 bo ntibaraboneka.

Src: Aljazeera, CNN, BBC, Reuters. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND