RFL
Kigali

Inkuru y’urukundo rutangaje: Urugendo rw’umugenzi mu rukundo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/08/2020 23:24
1


Umunsi umwe umugabo w’igikundiro yakundanye n'umukobwa mwiza cyane, byari ibihe byiza gusa urugendo bari bagiyemo ruteye ubwoba byasaga nk'igitangaza ku mugore kubona umugabo nk'uwo yahisemo kumuha urukundo rwe rwose. Umugabo yamufashije mu buryo bwose.



Inkuru y'urukundo rwabo yatangiye gutya: Umugabo yakundaga kujya kure cyane y'urugo rwe ahantu hose yabaga ashaka kujya yatwaraga isakoshi ku rutugu rw’iburyo, akambara ingofero akagendera ku ifarashi, ni uko rimwe ahura n’umukobwa w'amaso y’umweru, imisatsi yirabura kandi ari umuhanga mu kumva, nuko umukobwa asaba umusore ko yamujyana kure cyane aho isi iberekeza.

Iki gihe umukobwa yari akeneye ahantu ho azajya asakuza cyane mu gihe ababaye kuko yari azi ko nta muntu umwitayeho, isi yamutereranye yari afite agahinda kenshi n’ibikomere ku mutima, yari umukobwa ubabaje.

Kuva yavuka yakundaga guhura n’abantu bamubabaza, abantu batizerwa yari ari mu nguni y'uruziga rwa wenyine aho nta muryango yagiraga wo kwizera, kuba umunyacyubahiro kwari gucye cyane, yaburiye ibyishimo ku musozi w'agahinda, afite umutima ukomeretse yari akeneye kwitabwaho kugira ngo abashe kugera ku ntego.

Uratekereza ko yabonye inzira muri iy’isi y'umwijima? Yahoraga ijoro arira kuko yatekerezaga ko nta muntu n'umwe umwumva kandi byari ukuri. Yaryamaga kare kandi akabyuka kare, yari afite ibitekerezo byinshi nk'uwarohamye, yari akwiye kuryama mu nzozi.

Uyu mukobwa yari yarabuze icyizere mu rugendo rwe ariyo mpamvu uyu mugabo yahisemo kumujyana ahantu hafunze aho nta yindi njyana azajya yumva uretse amajwi meza y’inyoni kuko yari umukobwa ubabaye. Nuko amujyana kuba aho.

 Batungwaga n’ubworozi nuko nyuma y'igihe umugabo yamujyanye gutura mu mujyi kuko yari amaze kwishima bivuye ku rumuri rw’urukundo umugabo yari yaramuhaye. Batangira kumenyana n’abantu bagasurana, umukobwa arongera arishima nuko hashize igihe umugabo ajya mu rugendo na none nk'uko yari asanzwe abikora kandi yari kuzamarayo igihe kinini ni uko umukobwa agira irungu ryinshi cyane.

Nta muntu waherukaga no kumusura nuko igihe kimwe hanyura umugenzi yihitira areba agahinda k'umukobwa amubaza impamvu, umukobwa aramubwira, maze amubaza aho umugabo yerekeje, umukobwa asanga niyo nzira ari kujyamo, maze yemerera umukobwa ko agiye kumwandikira igisigo akazagishyira umugabo we nuko umukobwa atangira kumubwira uko yiyumvaga.

Yatangiye agira ati:

"NGWINO GUSURA UMUKOBWA"

Ngwino gusura umukobwa kuko ahora aririra munsi y'umusego, yambwiye ko amaze igihe afite inzozi mbi cyane aho akurota akubona wurira umusozi kandi ntazi ibyakubayeho.

Ari kwibaza impamvu udataha n'uko ukeneye ahantu hatuje wicaye unywa icyayi, usoma ibitabo wumva indirimbo za kera! Wenda ntafite byose wifuza, gusa yambwiye ibyo afite azagufata akujyane ku musozi muremure maze murebe uko amazi amanuka maze mwumve amajwi meza avuye mu nyoni mwajyaga mwumva cyangwa urashaka ko mujya mukabyiniro kubyina indirimbo zo mu njyana za kera?.

Ahora areba ku baturanyi uko bishimye n'abashyitsi babasura ibyo byose bikamutera ishyari kandi agukumbuye. Abashyitsi ni umugisha niyo mpamvu aba ashaka gusurwa nawe.

 Twandikaga iyi baruwa mu gice cy'ijoro twumva umuyaga uturuka iburasirazuba. Tukwifurije kuzaryoherwa no gusoma iyi baruwa wenda umunsi umwe uzegera inyenyeri kandi icyo gihe uzumva bitoroshye gutegereza igihe ukwezi kuzarasira kuko uzaba wibutse uburyo agukumbuyemo.

Ni ukuri gira utahe urabizi nta nshuti nyinshi agira, ni umukobwa w'agahinda, ni umukobwa wasigajwe inyuma utagendana n'ibigezweho. Urabizi ntazi kujya mu kabyiniro, ntiyajya no gusangira na bagenzi be rero gira utahe kuko ari wowe byishimo bye.

Sinasoza iyi baruwa ntamugushimiye ni umukobwa ugira urukundo, ukunda kubona buri umwe yishimye, ni umunyembaraga agira umutima mwiza urahirwa wowe umufite kuko wahawe umugisha mugihura.

Nuko wa mugenzi akomeza urugendo rwe, aho yari yerekeje, umukobwa nawe mwiza kandi wuje urukundo, ajya gushaka wa mugabo nuko amusanga mu ishyamba rinini aho yari yicaye areba aho izuba rirasira yitegereza ibyiza bitatse isi maze aramwegera aramusuhuza nuko atangira kumutekerereza nawe urugendo rwe ati:

”Nari ndi mu rugendo nuko nca iwawe mbona umugore mwiza wuje urugwiro arangaburira ndaryama nuko ambwira iby'urukundo rwanyu niko kumva agahinda afite twandika iyi baruwa none akira ni iyawe niyo mpamvu naje kukureba “.

Maze umugabo afata ibaruwa ye atangira gusoma, ageze hagati atangira kurira kuko yari yumvishe uburyo ki umugore we yishwe n'irungu. Hari mu gihe cy'umwijima aho hari inyenyeri zitagira ukwezi koko byagenze nk'uko mu ibaruwa byanditse yashatse gutaha gusa ntibyakunda kuko yari atarasoza ibyamujyanye. Wakwibaza yabaga agiye mu rugendo rwa kure gushaka iki?


Umusore yakundaga kumenya ibyihishe, ibyo abantu batakitaho yaratekerezaga agakora, uko niko yari ateye, rero yabaga ashaka kumenya imibereho y'abantu batuye kure y'iwabo, umuco wabo, ibyo babitse by'umurage kandi yahavaga atahuye n'ibindi batari bazi. Ikindi yakundaga kuzenguruka amashyamba ashaka ibimera bitabonekaga iwabo ndetse n'inyamaswa atabaga azi kuko yakundaga kuvurisha imiti ya gakondo.

Yarangwaga no kugira abandi inama, guhanga udushya, kuvumbura n’urukundo. Nuko kubera ko atarashoboye guhita ataha yategereje igihe cy'ukwezi ko kurasa gusa muri urwo rugendo rwe ntiyahiriwe cyane kuko yahuye n'imbogamizi z'umuco w'abari batuye aho. Hashize igihe arataha asanga umukobwa wari umaze igihe yibanira n’irungu. Barahoberanye baraganira biratinda nuko bafata umwanzuro wo gushaka ifarashi ya kabiri kugira ngo bajye bajyana aho umwe azajya ajya.

Umwanditsi: MUKANDEKEZI Assoumini - InyaRwanda.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murwanashyaka sylvain2 years ago
    Nibyiza kutugezaho utununkutwo.





Inyarwanda BACKGROUND