Mu gihugu cy’u Bushinwa haravugwa inkuru y’umuturage wanze ingurane leta yamuhaga ngo yimuke aho atuye hubakwe ikiraro, nyuma ubuyobozi bugafata icyemezo cyo kubaka ikiraro ku nzu ye.
Ubuyobozi
bw’umujyi wa Guangzhou mu Bushinwa bwafashe icyemezo cyo kubaka ikiraro cyinyurwaho
n’ibinyabiziga ku nzu y’umuturage nyuma y’uko uyu muturage ahawe inguranye
akayanga mu gihe cyingana n’imyaka 10 yose.
Mu
mashusho aherutse gusohorwa na kimwe mu gitangazamakuru mu mujyi wa Guangzhou mu
ntara ya Guandong yerekanaga ikiraro gishya giherutse kubakwa cy’inyurwaho n’ibinyabiziga,
aho cyubatswe inzu nto y’umuturage iri hagati y’ibice bibiri bigize icyi kiraro.
Iyi nzu
nto iri ku buso bwa metero kare 40, nyiri nzu witwa Liang avuga ko yanze
kwimuka aha nyuma y’uko ubuyobozi bwananiwe kumuha ingurane yasabaga. Uyu muturage
ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi asaba ingurane ngo byari bimaze imyaka igera ku
10.
Nyuma y’uko
ubuyobozi bunaniranwe kumvikana n’uyu muturage ku ngurane, bwafashe icyemezo
cyo kubaka icyi kiraro ku mpande z’iyi nzu. Uyu muturage nyuma yo kumwubakiraho
ikiraro cy’inyurwaho n’ibinyabiziga yavuze ko nta mpungenge atewe n’ingaruka
zishobora kumubaho kandi ko atitaye ku byo abantu bamuvugaho.
Yakomeje kuvuga
ko aha hantu atuye abantu batekereza ko haciriritse ariko we ahabona nk’ahantu
hatuje, ahantu yumva abohots, hamushimishije ndetse yumva atekanye.
Amakuru
avuga ko uyu mu mugore Liang yasabaga ubuyobozi inzu igizwe n’ibyumba bine
ariko ubuyobozi bukamubwira ko buzamuha iy’ibyumba bibiri gusa. Andi makuru
yavugaga ko leta yahaye uyu mugore inzu mu gace gatuwe, aho iyo nzu yagombaga
guhabwa yari kuba yegeranye n’inzu bashyiramo imirambo (morge) ngo iyi ikaba
ariyo mpamvu yanze kujya gutura aha yari yahawe inzu.
Amashusho agaragaza
iyi nzu amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu bushinwa. Kuri icyi
kiraro kandi hagaragaye imbaga y’abantu bazaga gufotora iyi nzu banafata
amashusho, aho bamwe bari batangajwe n’ahantu iyi nzu yubatse.
Uyu muturage
witwa Liang bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye utuye aha hantu, dore ko abantu
bari batuye aha bagera kuri 47 harimo n’inzu z’ubucuruzi bose bari barimuwe
muri Nzeri umwaka ushize. Mu kubimura leta ivuga ko yabahaye ingurane
zitandukanye harimo n’amafaranga ariko uyu Liang byose arabyanga yanga kwimuka.
Mu kubaka
iki kiraro leta ivuga ko abenjeniyeri babanje gukora inyigo y’uko cyakubakwa bidahungabanyije
inzu y’uyu muturage . Leta ivuga ko izakomeza ibiganiro n’uyu muturage bareba
uko bakumvikana maze akimurwa aha hantu.
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO