RFL
Kigali

Inkumburwa mu bahanzi Nyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2020 18:07
0


Nta gihe cyateganyijwe umuhanzi/itsinda asabwa gusohora indirimbo, gusa imbuga zitandukanye zandika ku muziki zivuga ko ukora igihangano akwiye gushingira ku nyota y’abafana be n’uko isoko rihagaze.



Ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa muri Mutarama 2020 bwagaragaje ko umuhanzi ashobora gusohroa Album abantu ntibumve indirimbo zose ziyigize hakaba n’umubare w’abahitamo kumva buri ndirimbo.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 54% by’abantu ari bo bemeza ko kuri Album zitandukanye abahanzi basohoye bumviseho nke mu myaka iri hagati ya 5-10 ishize.

Ni mu gihe 40% bo bavuze ko bahitamo kumva indirimbo zatoranyijwe (Playlists) kurusha kujya kumva buri Album.

20% bavuze ko bakunda abahanzi bakora injyana ya RnB kandi ko Album yose iri muri iyi njyana bayumva.

Abandi 19% bavuze ko bakunda abakora injyana ya Rap n’aho 18% bayobotse Hip Hop.

Urubuga rwa 5Piece Music ruvuga ko nta gihe cyateganyijwe umuhanzi agomba gusohoreraho indirimbo, ariko ngo agomba gutekereza ku cyo yageneye inganzo ye n’isoko atumbiriye.

Uru rubuga ruvuga ko ari amahitamo meza ku muhanzi gusohora Album, ariko kandi ngo byaba akarusho ahisemo kugenda ashyira hanze buri ndirimbo igize Album.

Bavuga gukora indirimbo imwe byoroshye kurusha Album; kuko bituma abafana ubaha umwanya wo kumva icyanga cy’indirimbo, bidasaba ko indirimbo iba iri kuri CD kandi bizamura isoko ry’umuhanzi.

Gusohora indirimbo imwe bifasha umuhanzi mu bijyanye no kuyimekanisha ku isoko kandi bikamwongerera abafana atari afite.

Urubuga rwa Musically rwo ruvuga ko indirimbo zikunzwe cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki zihuje kuba zifite umwinjizo (Intro) utarengeje amasegonda 08’; zifite iminota itarenze ine kandi zifite ubutumwa bwumva na buri umwe.

Urubuga rwa 5 Piece Music runavuga ko umuhanzi adakwiye kuryama ngo asinzire mu gihe cyose yasohoye indirimbo.

Ashobora gukoresha uburyo bwo gukora indirimbo iherekejwe n’amagambo aba aririmba (Lyric Video), agasohora ‘Behind the scenes footage’ yerekana uko ikorwa ry’amashusho ryagenze.

Ashobora gukoresha uburyo bwo kwifata amashusho agasobanura indirimbo ye yasohoye, agakorera igitaramo kuri internet ndetse agasaba abantu runaka kuyiririmba bayisubiramo.

Ibi ngo bizamura umubare w’abafana be ndetse abarebye n’abyumvise indirimbo ye bakiyongera ubutitsa.

Uru rubuga ruvuga ko umuhanzi ku giti cye ari we ukwiye guhitamo niba azajya asohora indirimbo buri cyumweru, buri kwezi cyangwa nyuma y’amezi atatu.

Uru rubuga rutanga urugero rukavuga ko nk’umuraperi DaBaby yaje imbere ku rutonde rwa Billboard bitewe n’uko yashyize imbaraga mu gusohora ibihangano bye.

Mu 2019 uyu muhanzi yasohoye Album ebyiri, indirimbo 15, n’indirimbo 16 zifite amashusho.

Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa bya muntu.

Byashoboka ko ari byo byatumye aba bahanzi bagiye kuvugwa muri iyi nkuru bamaze igihe nta ndirimbo nshya basohora.

1.Itsinda rya Urban Boys rimaze amezi 11 nta ndirimbo basohora

Indirimbo y’itsinda rya Urban Boys iheruka ku rukuta rwabo rwa Youtube yitwa “Go Low” bakoranye n’umuhanzikazi Gihozo Pacifique.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 54 yasohotse ku wa 16 Kanama 2019, bivuze ko amezi 11 ashize aba bahanzi nta ndirimbo nshya basohora.

Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss, aherutse kubwira INYARWANDA, ko hari ibyo bari gutegurira abafana babo.

Urban Boys ni itsinda rimaze igihe kinini mu bahanzi Nyarwanda. Mu bihe bitandukanye bashyize ku isoko indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye bahatana mu marushanwa akomeye mu muziki.

Kuva iri tsinda ryavamo Safi Madiba usigaye wibera muri Canada, ryasubiye inyuma binagaragarira mu bikorwa.

Shene yabo ya Youtube bakurikirwaho n’abantu ibihumbi 25 iriho indirimbo zitarenga 30.

2. Itsinda rya Active

Derek, Tizzo na Olvis bagize itsinda rya Active urabibuka nko mu ndirimbo “Aisha”, “Lif”, “Active Love” n’izindi. Ubu bamaze amezi icyenda nta ndirimbo nshya bagenera abafana babo.

Aba basore bivugwa ko babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa New Level ariko ibikorwa byabo ntibiri hejuru nk’iby’umuhanzi Buravan bahuriye muri iyi Label.

Indirimbo “Bape” bakoranye na Dj Marnaud, “Canga Irangi” na Yvan Buravan ndetse na “I am Busy” bakoranye na Cassanova bazishyize kuri shene yabo ya Youtube mu buryo bw’amwji (Audio) byumweru bitatu bishize.

‘Bape’ ya Marnaud imaze imyaka ibiri isohotse, ‘Canga irangi’ imaze umwaka umwe isohotse.

Iri tsinda ryavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo buri umwe yari mu rukundo n’umukobwa wahataniye ikamba.

Indirimbo baheruka gusohora yitwa “Isi yanjye” yasohotse mu Ukwakira 2019 yaje ikurikira indirimbo “Friend Zone” iri kuri Youtube kuva muri Kanama 2019.

3. Abahanzikazi Charly&Nina

Charly&Nina baheruka gusohora indirimbo, ku wa 05 Werurwe 2020 ubwo basohoraga ‘Video Lyric’ y’indirimbo bise “Ibirenze ibi” bavuzweho gushishura umuhanzikazi ukizamuka Grolia.

Iyi ndirimbo yaje ikurikira iyitwa “Umuti” imaze amezi icyenda yarebwa n’abantu barenga ibihumbi 260.

Kuva aba bahanzikazi basohora indirimbo “Ibirenze ibi” byavuzwe ko batandukanye buri umwe agaca inzira ze.

Abavuga ibi bashingira ku kuba Nina yararimbye wenyine mu gitaramo batumiwe muri kaminuza ya KIE, kandi Charly yari yamaze kwemeza ko azaboneka.

Ibi biniyongera ku kuba Nina yarasibye kuri konti ye ya Instagram, amafoto amwe namwe yamugaragazaga ari kumwe na Charly.

Aba bakobwa bagize izina rikomeye nyuma yo gukorana indirimbo “Indoro” na Big Fizzo wo mu Burundi imaze imyaka ine isohotse.

Ubibuke mu ndirimbo nka “Zahabu”, “Agatege”, “Komeza unyirebere” n’izindi.

5.Umuraperi Jay Polly

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi kandi nka Jay Polly amaze umwaka n’amezi hafi atanu nta ndirimbo nshya asohora ushingiye ku bigaragarira kuri shene ye Youtube.

Muri Matarama 2020 afungurwa yahise afungura shene ye Youtube ubu amaze gushyiraho indirimbo ebyiri gusa.

Hariho indirimbo “Umusaraba wa Joshua” yasohotse ku wa 03 Gashyantare 2019, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 546.

Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye cyane ko yaririmbye yumvikanisha ko yahinduye imyitwarire.

Iyi ndirimbo yari yabanjirijwe no gusohora amajwi (Audio) yayo ku wa 15 Mutarama 2019.

Jay Polly asohoka muri gereza ya Mageragere, yabwiye itangazamakuru, ko bidatinze azasohora Album yandikiye imbere y’inkuta enye kandi yubakiye ku buzima yarimo.

Uyu muraperi uri mu bakomeye mu Rwanda aherutse kubwira INYARWANDA, ko igihe cya ‘Guma mu rugo’ yakibyaje umusaruro yandika indirimbo eshanu azasohora mu minsi iri imbere.

Yavuze ko harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi Nyarwanda.

Mu bandi b’abahanzi b’inkumburwa harimo Andy Bumuntu ugiye kumara amezi atanu nta ndirimbo nshya asohora. Iheruka yitwa “Valentine” yasohoye ku wa 13 Gashyantare 2020.

Undi ni umuraperi Green P ufite kuri shene ye ya Youtube indirimbo eshatu gusa harimo “Umunsi ku munsi” imaze imyaka ibiri isohotse, “Ubutsinzi” na “Inkuta.”

Umuhanzi Muneza Christopher nawe amaze amezi atanu nta ndirimbo nshya asohora. Indirimbo ye iheruka yitwa “Breath” yashyizwe kuri Youtube, ku wa 14 Gashyantare 2020.

Yasohotse ikurikira “Uti Sorry” imaze amezi umunani. Uyu musore yakunzwe mu ndirimbo nka “Ijuru rito”, “Ko wakonje” n’izindi.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa aheruka gusohora indirimbo “Gahoro”, ku wa 02 Werurwe 2020 yumviswe n’abantu bagera ku bihumbi 41.

Iyi ndirimbo yaje ikorera mu ngata indirimbo ye “Wenama” na “Rurabo” yasubiyemo imaze kurebwa kuri Youtube n’abantu barenga miliyoni 1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND