Umugore yagerageje gusobanurira umugabo we ufite isura mbi amubwira ko bikwiye ko yashaka umugabo mwiza umuha intanga bityo akazabasha kubyara umwana mwiza kuko uwo mwana naba mwiza bizamufasha kuba mu buzima bworoshye kandi bwiza.
Uyu mugore yasabye umugabo we kumuha uburenganzira
agasaba intanga umugabo w’inshuti y’uyu muryango kuko ari mwiza ariko kandi ngo
yajyaga aryamana n’uyu mugore inshuro nyinshi umugabo atabizi.
Uyu mugabo bita mubi yafashe umwanzuro wo gushyira iyi nkuru
ku mbuga nkoranyambaga kuko atifuza kubibwira inshuti n’abavandimwe bitewe n’uko
byamutera ipfunwe.
Ariko afite ikibazo cy’uko umugore ari kumusaba uburenganzira
ngo ajye gusaba intanga ahandi kugirango azabyare umwana mwiza kuko umugabo we
ari mubi.
Uyu mugabo ati umugore yarambwiye ati: "Niba umwana
afite ingirabuzimafatizo z'umugabo udasanzwe kandi ufite ubwenge ndetse mwiza, azabaho
mu buzima bworoshye kandi yishimye".
Uyu mugabo watengushywe, arinubira ko umugore we atamubona
nk’umukunzi mwiza ushimishije ndetse wamubera se w’abana , gusa yemera ko
abantu "babi" baba bafite ingorane zikomeye.
Gusa umugabo yaje kwemera ko umugore akora ibyo yifuza ariko
aza kuvumbura ko umugabo ashakaho intanga yari asanzwe aryamana n’umugore we
imyaka 3 yose kandi umugabo atabizi.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO